Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Guverinoma Nshya Iracyagorana - 2003-02-24


Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Seydou Diarra, yaraye asubiye i Abidjan kubonana na Perezida Laurent Gbagabo ku mishyikirano yari amaze kugirana n’abarwanya guverinoma i Paris mu Bufaransa.

Imibonano yabo yagombaga kwibanda ku myanya abarwanya ubutegetsi bazahabwa muri guverinoma nshya y’inzibacyuho.

Abayobozi b’imitwe irwanya ubutegetsi bakomeje kuvuga ko bagomba guhabwa minisiteri zubutegetsi n’ingabo z’igihugu. Gusa amashyaka menshi akomeye muri Cote d’Ivoire, kimwe n’igisirikari cy’icyo gihugu, byanze kubarekurira izo minisiteri.

Felix Doh, uyobora umwe mu mitwe irwanya guverinoma mu burengerazuba, bavuga ko azabyutsa imirwano niba izo ministeri guverinoma itazirekuye.

Aho i Paris Minisitiri w’Intebe Diarra yabonanye na Guillaume Soro uyobora umutwe MPCI urwanya guverinoma mu majyaruguru. Yanahabonaniye kandi n’abanyaporitiki batavuga rumwe n’ishyaka riri k’ubutegetsi, Alassane Ouattara na Henri Konan Bedie wahoze ayobora Cote d’Ivoire.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG