Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Banki y'isi bwagaragaje ko ku bihugu 173 byari byatoranijwe Urwanda ruri ku mwanya wa mbere mu miyoborere myiza .
Mu ngingo zibanzweho muri ubwo bushakatashatsi ngo harimo imicungire y'umutungo w'igihugu, kurwanya ruswa, kubungabunga umutekano no kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Ikindi bibanzeho ngo ni iyubahirizwa ry'ibitegekwa n'Ikigega cy’Imari Mpuzamahanga,FMI.
Mu gihe Urwanda ruri ku mwanya wa mbere mu miyoborere myiza, Uburundi bituranye bwo buri hafi ku mwanya wa nyuma. Inyuma yabwo ngo hari Afuganistani yonyine.
Mu mwaka ushize Urwanda rwashoboye kuriha abakozi ba leta nta nkunga iturutse hanze mu gihe cy'amezi atandatu.
Icyakora ntawabura kuvuga ko igenzura ry'imisoro rikabije n'imisoro ihanitse bituma abacuruzi binuba, bakazamura cyane ibiciro ku masoko. Ibyo na byo bituma umuturage ahagwa kuko usanga akenshi ibiciro bitajyanye n'ubushobozi bwe.