Uko wahagera

AMATANGAZO  02 22-23 2003 - 2003-02-21




Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turabanza gutumikira Burege Aminadabu utuye muri segiteri Ruheru, akagari ka Munyunya, mu cyahoze ari komine Kirambo; Adiliya Mukangweshi utuye muri serire Maseka, segiteri Tyazo, komine Kirambo, perefegitura ya Cyangugu na Uwayisenga Christine utuye mu karere ka Kirambo, umurenge wa Mahembe, akarere ka Rusenyi, ahahoze ari komine Rwamatamu, intara ya Kibuye, Uwimana Luce utuye mu kagali ka Gikoma, umurenge wa Nkanga, akarere ka Gashora; Nkurunziza Jean de Dieu utuye muri segiteri Kibingo, akagari ka Mirama, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro, akaba akoresha agasanduku k’iposita 64 Gitarama n’umuryango wa Ndahimana Schadrack utuye mu kagari ka Kavumu, umurenge wa Joma, akarere ka Kabagali, intara ya Gitarama, Murangira Feneyasi utuye segiteri Nyarusange, segiteri Cyarwa, komine Nyabisindu, perefegitura Butare; Nsengumuremyi Alphonse utuye segiteri Nyamugari akagari ka Gashira, mucyahoze ari komine Gafunzo, intara ya Cyangugu na Bazimaziki Damascene utuye muri serire Butare, segiteri Birembo, komine Gatare, perefegitura ya Cyangugu.

1. Duhereye ku butumwa bwa Burege Aminadabu utuye muri segiteri Ruheru, akagari ka Munyunya, mu cyahoze ari komine Kirambo ararangisha umwana we Nkezabera Yohani baherukana muri 94. Aramumenyesha ko nyina Mukareta Anataliya akiriho ndetse n’umuryango we wose kandi bakaba bamutashya cyane. Arakomeza amusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azakoreshe uko ashoboye abamenyeshe amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Buregeya akaba arangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko Gakuba Anastase, Ukulikiyimfura Fidele, Mukamuganga Monitque na Pierre Nsengimana ndetse n’abandi bose bo mu rugo bamusuhuza cyane.

2. Dukulikijeho ubutumwa bwa Adiliya Mukangweshi utuye muri serire Maseka, segiteri Tyazo, komine Kirambo, perefegitura ya Cyangugu aramenyesha umwana we witwa Yozefu Mumararungu bakunda kwita, Muzehe baburaniye muri Gisangani ko yageze mu Rwanda amahoro. Arakomeza amumenyesha ko na Mushiki we ndetse n’umwana we nabo ubu batahutse bakaba bari mu Rwanda. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Aramusaba ko yamwandikira amumenyesha aho aherereye muri iki gihe. Adiliya ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko ababyeyi be bamutashya cyane kandi nabo bakaba bamwifuliza gutahuka amahoro.

3. Tugeze ku butumwa bwa Uwayisenga Christine utuye mu karere ka Kirambo, umurenge wa Mahembe, akarere ka Rusenyi, ahahoze ari komine Rwamatamu, intara ya Kibuye ararangisha umubyeyi we witwa Bucyana Jean de Dieu babanaga mu nkambi ya Bwoza, ku kirwa cy’ijwi, mu cyahoze cyitwa Zayire, bakaza kuburanira mu ishyamba rya Walikale muri 97. Aramumenyesha ko abo bari kumwe bose ubu bageze mu Rwanda. Uwayisenga arasaba n’undi mugiraneza wese waba azi uwo mubyeyi we, akamenya n’aho aherereye muri iki gihe ko yabimumenyesha. Ararangiza rero ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Uwimana Lucie utuye mu kagali ka Gikoma, umurenge wa Nkanga, akarere ka Gashora aramenyesha musaza we witwa Ndagijimana ubarizwa muri Congo-Brazzaville ko amatangazo yose yahitishije yose yayumvise. Aramubaza rero ko iryo nawe yahitishije yaryumvise. Uwimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Aramumenyesha kandi ko Furaha Manase, Murasira, Mukankundiye na Niyonsaba bose bamutashya. Ararangiza ubutumwa bwe asaba uwaba yumvise iri tangazo wese amuzi ko yabimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nkurunziza Jean de Dieu utuye muri segiteri Kibingo, akagari ka Mirama, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro, akaba akoresha agasanduku k’iposita 64 Gitarama ararangisha abavandimwe be Mukantaganda Venantie n’umugabo we Hakuzimana Joseph ndetse n’abana babo Kajyunguli, Mushimiyimana na Flora, Muzayire Annociata n’umugabo we Nzakamwita na Mukamuligo Marie bose bakaba baraburaniye mu ishyamba ryo mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko we, Mukabalisa Coleta na Mukeragabiro bahungutse muri 97 bakaba bakiri I Kibingo mu Mirama. Ngo haramutse hari ukiriho yakwihutira gutahuka mu Rwanda yisunze imiryango y’abagiraneza nka H.C.R. Ararangiza ubutumwa bwe amenyesha kandi Nzeyimana mwene Sikubwabo n’abavandimwe be ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo.

6. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Ndahimana Schadrack utuye mu kagari ka Kavumu, umurenge wa Joma, akarere ka Kabagali, intara ya Gitarama araramenyesha umwana we witwa Nteziyaremye Schadrack uri mu nkambi ya Walikale, ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko umufasha we Mbajimpundu Emerita yageze mu Rwanda ari kumwe n’umwana yari ahetse witwa Jean Pierre ku itariki ya 15/10/2002. Arakomeza amusaba ko yakwihutira gutahuka ari kumwe n’abana basigaranye ari bo Janvier, Jean Paul, Rose n’umwana bakundaga kwita Kanyamasyo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Murangira Feneyasi utuye segiteri Nyarusange, segiteri Cyarwa, komine Nyabisindu, perefegitura Butare ararangisha Hagenimana Euphrem n’umukecuru we, Mulindanyi Jerome, Nyirandegeya Esperence na Gahamanyi Evariste. Arabamenyesha ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Murangira ararangiza ubutumwa bwe kandi abamenyesha ko Muberwa n’abiwe na Kagabo Joseph batahutse kandi ko Damarisi yitabye Imana. Aboneyeho gusaba n’undi mugira neza wese waba yumvise iri tangazo abazi ko yabibamenyesha.

8. Dukulikijeho ubutumwa bwa Nsengumuremyi Alphonse utuye segiteri Nyamugari akagari ka Gashira, mucyahoze ari komine Gafunzo, intara ya Cyangugu ararangisha Nyirabakungu Angeline wahoze atuye muri komine Gafunzo ahitwa Ishange mbere y’intambara. Aramumenyesha ko umugabo we Nshimyumuremyi Callixte n’umwanda wabo w’imfura, murumuna we Nyiraminani Therese n’umwana bari kumwe ko bose bageze mu Rwanda amahoro. Nsengumuremyi arakomeza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko ababyeyi be Angele Madame na Hitimana Diyonize bamutashya cyane.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Bazimaziki Damascene utuye muri serire Butare, segiteri Birembo, komine Gatare, perefegitura ya Cyangugu ararangisha umuvandimwe witwa Nyirarugendo Costasie, umugabo we Barore, umwana witwa Nyiraguhirwa, Mutezimana na Bimenyimana bari batuye mu Gafunzo nyuma bakaza guhungira mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza abamenyesha ko umubyeyi we Ngayaberuye Esironi, Musaza we Havugumiyaremye Donasiyani na Bapfakubyara ko bose bakiriho bakaba batuye mu Kirehe usibye umukecuru Ntakiye witabye Imana. Bazimaziki arakomeza abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamugezaho amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kandi kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG