Uko wahagera

Rwanda: Umunyamakuru Mbonigaba ngo Aravangura - 2003-02-20


Umuyobozi mukuru w'ikinyamakuru kigenga UMUSESO gisohoka buri cyumweru mu Rwanda amaze ukwezi kurenga afungiye muri gereza nkuru ya Kigali.

Umunyamakuru Ismail Mbonigaba yafashwe mu kwezi gushize ubwo bamwe muri bagenzi be bamuregaga icyaha cyo kunyereza umutungo wabo.

Icyaha cyo kunyereza umutungo cyaje kutakirwa ariko, Ubugenzacyaha [Police Judiciaire] bumufatira ahubwo inyandiko ngo zamamaza ibitekerezo by'ivangura.

Ubwo Mbonigaba yabazwaga n’Ubugenzacyaha (Police Judiciaire) bamubajije ku nyandiko yasohoye mu kinyamakuru cye no kuri amwe mu mashusho yakoresheje.

Ubusanzwe icyo kinyamakuru abantu bamwe bacyemera nk'ikinyamakuru kigenga koko. Gusa hari n'abagishinja kuba ikinyamakuru cy'abarwanya ubutegetsi.

Ibyo babihera k’ukuntu icyo kinyamakuru cyashyize Pasiteri Bizimungu na Charles Ntakirutinka k’urupapuro rwacyo rwa mbere inshuro zigera kuri enye zikurikiranye bakimara gufungirwa ishyaka PDR Ubuyanja. [NDLR: Ubundi urupapuro rwa mbere rw’ikinyamakuru rugenerwa inkuru zikomeye]

Ikindi bitwaza ngo ni uko ubwo yandikaga ku bakandida k’umwanya wa perezida wa repuburika yashyize ifoto nini cyane ya Faustin Twagiramungu ku rupapuro rwa mbere, mu gihe yashyize agafoto gatoya ka Perezida Paul Kagame mu nguni, ahatagaragara.

Bamwe muri bagenzi be bavuga ko yagombaga guha Faustin Twagiramungu na Perezida Paul Kagame amahirwe angana, agashyiraho amafoto y'ikigero kimwe.

Na none mu kinyamakuru cyasohotse mbere y'ifatwa rye Mbonigaba yasohoye ishusho ya Perezida Paul Kagame, amugereranya n'umwami Salomon muri Bibiliya. Yamwambitse igishura cy'umucamanza, amuteruza umwana yise MDR arangije amuhereza umuhoro mu ntoki.

Ismail Mbonigaba asobanura ko yashakaga kuvuga ko Perezida Kagame ari we wenyine wakemura ikibazo cy'amacakubiri mu ishyaka MDR.

Ubusanzwe umuhoro ugaragara nk'igikoresho cy'itsembabwoko mu Rwanda. Hari abibazaga impamvu atamuhereje inkota nk'uko byanditswe muri Bibiliya. Mbonigaba we ngo yasanze igikoresho gikata kizwi mu Rwanda ari umuhoro.

Ntituramenya neza inyandiko barega Mbonigaba izo ari zo. Zishobora kuzamenyekana urubanza rwe rutangiye. Urwo rubanza rwari kuba none tariki ya 20 rwimuriwe ku wa kane tariki ya 27. Mbonigaba yari yarajuririye icyemezo cyafashwe na "Ndemeye" [Chambre du Conseil y’Urukiko igena liberte provisoire cyangwa detention, already in jail] cyo kuba afunzwe by'agateganyo. ] ifungwa ry’agateganyo.

Na ho ku kibazo cy’uko Ismail Mbonigaba ashobora kuba yaranyereje amafaranga y’impano yari yahawe ikinyamakuru Umuseso, twakoze iperereza dusanga compte bamuregaga ko yari yakuyeho amafaranga akayashyira ku yindi yari iye ku giti cye.

Ikinyamakuru UMUSESO ngo nta buzima gatozi cyagiraga, akaba ari yo mpamvu byabaye ngombwa ko umwe mu banditsi bacyo, Mbonigaba, ari we ufungura compte muri banki COGEBANK. Iyo compte ye ngo ni na yo amafaranga y'abaterankunga yanyuragaho.

Mugenzi we wo mu kinyamakuru Umuseso, Kalisa Mc DOELL, avuga ko ngo Mbonigaba yafashe amafaranga y'ikinyamakuru Umuseso ayashyira ku yindi compte yafunguye muri Banque de Kigali atababwiye. Icyo gihe Kalisa, na mugenzi we Robert Sebufurira, na bo ngo bari muri gereza, bafungiwe kurwana n’abapolisi mu mpera z’umwaka ushize.

Kugeza ubu icyatumye Mbonigaba atabimenyesha bagenzi be, kimwe n’icyatumye afungura indi compte mu yindi banki itandukanye, ntibiramenyekana.

Kuri COGEBANK bo bavuga ko ngo nta kosa ryahabaye kuko Mbonigaba, nka nyiri compte, yari afite uburenganzira bwose bwo kuyikoresha icyo ashatse. Icyo kirego rero ngo ntaho cyari gushingira kabone n'iyo yari kuba yaranyereje umutungo ungana iki.

Bikimara kuvugwa ko Mbonigaba yaba ngo yari yanyereje umutungo w’ikinyamakuru Umuseso, nyiracyo, John Mugabi, ubu uri mu Buhungiro i Burayi, yyahise yandika amwirukana ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’icyo kinyamakuru.

Kubera uruhare itangazamakuru ryagize mu gihe cy'itsembabwoko mu Rwanda, ubu biragoye gukorera uwo mwuga mu Rwanda, cyane cyane uri Umunyarwanda. Bisaba ubushishozi kuko amakuru yakiriwe nk'akurura amacakubiri ahanirwa bikomeye. Inteko Ishinga amategeko yo yari yabisabiye igihano cyo kwicwa, ariko muri Perezidansi ya Repuburika ari bo banga icyo gihano.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG