Uko wahagera

Amerika: Urubura rw'Amasimbi Rwakamejeje - 2003-02-17


Ino aha muri Amerika haravugwa urubura rw’amasimbi [neige; snow] rwibasiye Leta zitari nkeya.

Ku cyumweru urwo rubura rwaguye muri leta za Nebraska, Ohio, Pennsylvannia, New York, Maryland na Virginia.

Mu karere k’umurwa mukuru, Washington D.C., haguye urubura rusaga santimetero 30.

Ibibuga by’indege 2 bikomeye muri ako karere, Baltimore Washington International na Reagan National byarafunze. Hasigaye hakora gusa ikibuga Dulles International; kuri icyo kibuga na bwo indege zashoboraga kugwa ku gipande kimwe gusa.

Imihanda myinshi ntikiri nyabagendwa n’ubwo amakamyo yuzuye imihanda avanaho urwo rubura. Amabisi atwara abantu na yo asa nk’ayahagaze kubera kubura amayira.

Hanze umuyaga urahuma. Imbeho ihari irapima hafi dogere 10C munsi ya zeru.

Ubu muri Leta ya Maryland, Virginia no mu mugi wa Washington D.C. ubuzima burasa nk'ubwahagaze. Amaduka menshi arafunze. Imodoka zose zitari iz’abatabazi zasabwe kuva ku mihanda kugira ngo abavanaho urwo rubura bashobore gukora.

Abantu benshi ku cyumweru biriwe mu rugo bareba uko urwo rubura rugwa. Abari batangiye kurukuraho mu ngo zabo benshi bageze aho bacika intege kubera ingano yarwo.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko urwo rubura rutari buhagarare mbere yo ku wa mbere saa cyenda za kumanywa, isaha ya hano i Washington D.C.

Urubura nk'urwo rwaherukaga i Washington D.C. mu kwezi kwa 2 na none muri 1996.

XS
SM
MD
LG