Uko wahagera

Congo: Urugomo rw'Abashinzwe Umutekano muri Bunagana - 2003-02-16


Batatu muri bo bari mu bitaro byigenga mu mugi wa GOMA nyuma y'aho guverineri wa KIVU Y'AMAJYARUGURU, SERUFULI NGAYABASEKA, abavaniye muri kasho ngo bavurwe.

Batangaza ko babiri bafatiwe rimwe bishwe n'inkoni. Inkovu z'ibikomere zigaragaza ko bakubiswe, barabohwa ndetse baranatwikwa. Bakaba bashinjwa n'abashinzwe umutekano kuba ngo bari batunze imbunda k’uburyo butemewe n'amategeko; ngo banagize kandi uruhare m’ubujura buvanze n'ubwicanyi bukunze kurangwa mu karere ka BUNAGANA, k’umupaka wa CONGO na Uganda, aho baje baturuka. Umwe mu bapfuye ngo bamuziritse umugozi n'ibuye ku gitsina bamugendesha n'amaguru.

Uwitwa MUDAHOGORA BAUDOIN atangaza ko bafashwe n'abasirikare barimo n'abashinzwe iperereza, bagahita babajyana muri kasho; ngo barakubiswe cyane, babaza aho babitse imbunda.

Mudahogora avuga ko baza kumufata, tariki ya 1 / 1/ 2003, yabaretse bakajya kuyisaka mu nze ye bakayibura. Nyuma ngo ni bwo bafashe icyemezo cyo kumukubita, we na bagenzi be bagiye bazana nyuma ye.

M’ugukubitwa kwabo ngo bageze n’ubwo babahambira imigozi, babakubita bacuramye, baza kuraba. Icyakurikiyeho ngo ni uko babateye amapasi k’umubiri wose. Bakomeje guhakana ngo babafungiye mu ndake z'abasirikare.

Umwe mu bavandimwe ba Mudahogora ngo yaje kubimenyeshwa - dore ko na we ari umwe mu badepite ba KIVU Y'AMAJYARUGURU - atangira kubikurikirana. Nyuma y’aho ngo ni bwo babavanye aho, batangira kubondora kugira ngo basibanganye ibimenyetso by'iyicarubozo.

Hagati aho, nk'uko Mudahogora abivuga, babiri muri bo ngo bari bamaze gupfa. Umwe ngo ni uwitwa PAUL MBONABIHAMA, undi akaba NDIBWAMI NYANGE.

Mme BARAZA AYINKAMIYE we yokeshejwe umushonge w'isashe ya plastique, arakubitwa, ndetse ngo anakubitwa icyuma m’umugongo. We ngo bamubwiraga gushinja MUDAHOGORA na bagenzi ko bishe mukeba we, ariko agakomeza kuvuga ko atashinja ibyo atahagazeho. Ngo bamutesheje umwana wari ku ibere k’uburyo ngo atazi aho abasirikare babafashe bamushyize.

Umuryango wa Mudahogora wo uvuga ko wari usanzwe ufitanye ikibazo n'umutware wa BUNAGANA witwa MWAMBUTSA, bakaba bakeka ko ngo yaba yarashatse kwihorera akoresheje amaperereza yakorwaga kubera ibibazo by'ubwicanyi n'ubujura bwitwaje intwaro. Ngo yaba yaranatanze amafaranga yo gushinja umuvandimwe wabo ko atunze imbunda kandi akaba yarishe n'abantu.

Umukuru w'ingabo za RCD, General Major SYLVAIN BUKI, yadutangarije ko abantu bafashwe mu gihe hakorwaga amapererza ku bateza umutekano muke mu karere ka BUNAGANA. Yemera ko hakoreshejwe ingufu zitarizo kandi ko amaperereza ari gukorwa kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe. Amaperereza na none ngo arakomeza kugira ngo barebe niba koko abo bantu baragize uruhare mu gutunga imbunda no kuzikoresha mu guteza umutekano muke.

XS
SM
MD
LG