Uko wahagera

Rwanda: Bizimungu ngo Araburanishwa Ibyo Ataregewe - 2003-02-11


Uyu munsi tariki ya 10/02/2003 Pasiteri Bizimungu wahoze ari Prezida w'u Rwanda n'uwahoze ari Minisitiri Karoli Ntakirutinka, bongeye kugera imbere y'urukiko rw'ubujurire.

Bombi bari barajuririye icyemezo Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo rwafashe cyo kubaburanisha ariko icyaha-fatizo cyo gushinga ishyaka k’uburyo butemewe n'amategeko bafungiwe by’agateganyo kitarimo.

Uretse gushinga ishyaka bitemewe n’amategeko, mu bindi Pasiteri Bizimungu aregwa harimo no gushinga umutwe w'abagizi ba nabi ugamije guhungabanya umudendezo w'igihugu.

Mu rukiko Pasiteri Bizimungu yasobanuye ko kuba mu byo aburanishwa hatarimo icyaha cyo gushinga ishyaka bitemewe n'amategeko kandi ari byamufungishije by'agateganyo ari uguhindura icyaha.

Bizimungu asobanura ko nyuma y'aho ubushinjacya busangiye iperereza ku ishyaka PDR Ubuyanja bwashyikirijwe n'ubugenzacyaha nta cyaha cyarimo nk'uko abivuga, ubushinjacyaha ngo bwahisemo guhindura ikirego.

Bizimungu yongeraho kandi ko muri ndemeye igikorwa bashingiraho bavuga ko ari icyaha ari ugushinga ishyaka ku buryo butemewe n'amategeko.

Bizimungu asanga rero igikorwa ari cyo cyaha; ibindi byaha aregerwa ngo yagombye kuba ari byo yafatiwe. Ibyo na byo bigatuma yemeza ko no gufungwa by'agateganyo kwe bitarakurikije amategeko.

Akurikije ingingo ya 47 irebana n'imikorere y'ubugenzacyaha, Pasiteri Bizimungu avuga ko Ubugenzacyaha butemerewe guhindura ibyaha bwashyikirijwe.

Ikindi gituma Pasiteri Bizimungu avuga ko afungiye poritiki ngo ni uko mu nama ya guverinoma yabaye mbere y'ifungwa rye tariki ya 30/05/2002 yarezwe iby'ishingwa ry'ishyaka ritemewe n'amategeko. Radio Rwanda n’andi maradiyo na byo ngo byagiye bivuga ko abanyeporitiki bakomeje kumutunga agatoki, bavuga ko yashinze ishyaka ku buryo butemewe n'amategeko.

Bizimungu agasanga rero ko ubushinjacyaha bwarahinduye ikirego kuko ukwiregura kwabo - we na mugenzi we Karoli Ntakirutinka - ngo kwabugongaga. Kuri we ngo nta tegeko bishe bajya gushinga ishyaka kuko mu itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu rubyemera.

Bizimungu ngo niba ubushinjacyaha bwaratangiye icyo kirego bwagera mu nzira bugashaka ikindi ngo ni uko icyo bafatiwe nta cyaha kirimo.

Bizimungu yageze n’aho ashinja ubushinjacyaha kuba bwarakoreshejwe. Agasaba rero urukiko rw'ubujurire ko rwamurenganura, akarekurwa akaburana ari hanze ya gereza.

Umushinjacyaha Mutagomwa we yisobanuye avuga ko batahinduye ibirego bashyikirije urukiko rwa mbere rw'iremezo. Mutagomwa ahakana kandi ko ikirego kitatanzwe na Leta mu nama ya guverinoma kuko ngo iyo nama itabifitiye uburenganzira; abashinzwe gutanga ibirego ngo ni ubushinjacyaha bwonyine.Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG