Uko wahagera

Rwanda: Abasirikari Baratozwa Uburenganzira bw'Abana - 2003-02-03


Abasirikare bato bo mu rwego rwa sous-officier batangiye guhabwa amahugurwa m'ukurinda uburenganzira bw'umwana i Cyangugu.

Ayo mahugurwa ararebana n’ibijyanye no kurinda umwana mu bihe bisanzwe no mu bihe bidasanzwe. Ubu abatahiwe ni bataillon ya 301 ikorera I Cyangugu, ku Gikongoro n’i Butare.

Aho i Cyangugu abo basirikari bahugurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana, n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri rusange.

Mu buyobozi bw'igisirikari mu Rwanda basobanura ko ayo mahugurwa ngo agamije gushimangira ibyo abasirikari babo basanzwe bazi mu rwego rw'uburenganzira bw'ikiremwa-muntu; ngo nta bwo bahugurwa kubera ko batari basanzwe babyubahiriza.

Iyo gahunda yo gukangurira abasirikari b'Urwanda uburenganzira bw'umwana yatangijwe muri Mutarama umwaka ushize, itangizwa na komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ifatanije n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Ayo mahugurwa k'uburenganzira bw'abana ahuriranye n'uko mu gisirikari cy'Urwanda harimo n'abahoze mu mitwe nka FPR Inkotanyi, ALIR na FDLR yigeze gukoresha abana ku rugamba.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG