Uko wahagera

Zimbabwe: Gari ya Moshi Yahitanye 46 - 2003-02-02


Muri Zimbabwe abantu 46 nibura baraye baguye mu mpanuka ya gari ya moshi, abandi benshi barakomereka.

Iyo mpanuka yabaye ku wa 6 mu gitondo cya kare ubwo gari ya moshi itwara ibintu yagonganaga n’itwara abagenzi.

Abategetsi bavuga ko izo gari ya moshi zombi ngo zahise zigurumana. Abenshi mu baguye muri iyo mpanuka ngo barahiye cyane k’uburyo batakimenyekana.

Iyo mpanuka yabereye ku muhanda wa gari ya moshi uhuza umugi wa Bulawayo mu majy’epfo ya Zimbabwe, n’umugi wa Victoria Falls mu burengerazuba.

Abatabazi bamaze amasaha n’amasaha bagerageza kugera ku bagenzi bari bagotewe muri iyo gari ya moshi.

Minisitiri wa transport muri Zimbabwe yagiye kureba aho iyo mpanuka yabereye.

Abategetsi bavuga ko iyo mpanuka yatewe no kwibeshya kw'abayobora izo gari ya moshi. Ibinyamakuru bivuga ko umukozi ushinzwe kuyobora izo gari ya moshi ashobora kuba yari yasinze.

Hagati aho, abatavuga rumwe na guverinoma bavuga ko guverinoma igomba kubazwa igituma idasanasana imihanda ya gari ya moshi yo muri icyo gihugu.

Mu minsi ishize izindi mpanuka zikomeye za gari ya moshi muri Zimbabwe zatewe n'ubujura cyangwa ubwangizi bw'ibyapa bya gari ya moshi n'ibikoresho byo gutumanaho.

Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG