Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Gbagbo Ntarisobanura - 2003-01-30


Perezida Laurent Gbagbo yaretse kuvuga disikuru yagombaga kugeza ku baturage be asobanura icyatumye yemera amasezerano y’amahoro n’abamurwanya i Paris mu Bufaransa mu cyumweru gishize.

Perezida Gbagbo yasubitse disikuru ye mu gihe igitutu cy’abamusaba kwanga amasezerano yasinyanye n’abamurwanya kirimo kwiyongera.

Abigaragambya kubera ayo masezerano barakariye cyane Ubufaransa, babushinja kuba ari bwo bwahatiye perezida Gbagbo gusinya.

Icyakora ku wa 3 imyigaragambyo yarahagaze, ihagarara ariko yari imaze iminsi 4 yikurikiranya. Abakoresha iyo myigaragambyo bavuga ko basubitse imyigaragambyo ku wa 3 bategereje ijambo rya Perezida Gbagbo.

Ejo ku wa 3 kandi amashyaka amwe n’amwe muri Cote d’Ivoire na yo yafatanije n’abasaba Perezida Gbagbo kwima abamurwanya minisiteri zikomeye bagenewe n’amasezerano y’i Paris.

Abarwanya ubutegetsi bavuga ko ngo amasezerano y’i Paris yabahaye minisiteri y’ingabo z’igihugu n’iyo ubutegetsi. Nyamara abari bahagarariye amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri iyo mishyikirano bavuga ko izo ministeri ngo zongereweho k’umunota wa nyuma batabimenyeshejwe cyangwa ngo babyemere.

Ku wa 2 na bwo igisirikari cya Cote d’Ivoire cyanze ayo masezerano. Abasirikari bakuru batangaje ko badashaka abarwanya ubutegetsi muri guverinoma.

Umutwe MPCI urwanya guverinoma mu majyaruguru wo uvuga ko wasabye abarwanyi bawo kuryamira amajanja kubera ibitero guverinoma ishobora kubagabaho vuba aha.

Kubera urwango abaturage bo mu mugi wa Abidjan bafitiye Abafaransa muri ino minsi, guverinoma y’Ubufaransa ku wa 3 yatangaje ko yiteguye gutangira guhungisha Abafaransa baba muri Cote d’Ivoire. Amasosiyete yikorera yo yatangiye guhungisha imiryango y’abakozi bayo ku wa 3



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG