Uko wahagera

Irak ngo Ireke Intwaro Zayo Cyangwa Yirebere - 2003-01-28


Sekereteri wa Leta Colin Powell avuga ko amahoro na Irak ashoboka gusa ari uko Irak iretse intwaro za kirimbuzi.

Colin Powell avuga ko raporo abakuru b’abagenzuzi b’intwaro za Irak bashyikirije inama y’Umutekano y’umuryango w’Abibumbye ku wa mbere itatunguranye.

Abakuru b'abo bagenzuzi, Mohammed ElBaradei uyobora ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku ntwaro za kirimbuzi, na Hans Blix uyobora abagenzuzi b'intwaro muri Irak, bavuga ko Irak itarimo kwubahiriza icyemezo 1441 cy’Umuryango w’Abibumbye cyiyisaba kureka intwaro zayo.

Powell avuga ko ubu Irak igomba kwubahiriza icyo cyemezo cyangwa ikibonera ingaruka. Iyo Irak iba ishishikajwe no kureka intwaro zayo, ngo yajya ijyana abagenzuzi b’umuryango w’abibumbye aho izo ntwaro ziri, aho kubareka ngo birirwe bashakisha ahantu hose.

Ubushinwa, Ubufaransa n’Uburusiya byo bisanga abo bagenzuzi bagomba kwongererwa igihe cyo gushakisha izo ntwaro muri Irak.

Hagati aho, ingabo z’Amerika ziri mu Kigobe cya Perse ziteguye gutera Irak Perezida Bush aramutse abitangiye amategeko.

XS
SM
MD
LG