Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Gbagbo Ngo Yisobanure - 2003-01-28


Perezida Laurent Gbagbo wa Cote d’Ivoire arimo gusaba abaturage gutuza. Ejo ku wa mbere wari umunsi wa 3 abayoboke be bigaragambya mu mugi wa Abidjan kubera amasezerano y’amahoro yasinyanye n’abamurwanya.

Ayo masezerano aha umutwe MPCI urwanya guverinoma mu majyaruguru minisiteri zikomeye, nka minisiteri y'ubutegetsi na ministeri y'ingabo z'igihugu. Minisitiri w'Intebe mushya, Seydou Diarra, na we ni uwo muri uwo mutwe.

Ku wa mbere Perezida Gbagbo yavugiye ijambo kuri television na radio by’igihugu, asaba abigaragambyaga gusubira mu ngo zabo. Ni bwo yari akiva mu nama mu yasinyiyemo amasezerano y’amahoro mu Bufaransa.

Abigaragambya bashinja Ubufaransa kuba ngo bwarahatiye Perezida Gbagbo kwemera ayo masezerano bashinja kuba ngo aha abarwanya guverinoma ye ubutegetsi burengeje.

Ku wa mbere insoresore zo mu mugi wa Abidjan, zari zashyize amabarrieres menshi mu mihanda, zihagarika imodoka zose, zishakishamo abafaransa.

Abigaragambyaga kandi basaga nk’abategereje ko Perezida Laurent Gbagbo asobanura icyatumye yemera gusinya amasezerno yo mu Bufaransa.

Bamwe batangazwa n’uko Gbagbo ngo yahagurutse avuga ko agiye kuzana amahoro mu gihugu cye ariko agatahukana amasezerano y’amahoro na we azi neza ko we n’abandi Banyacote d’Ivoire batazayemera.

Perezida Gbagbo yijeje kuzasobanurira abaturage be mu minsi iri imbere.

Hagati aho, ibinyamakuru by’i Abidjan byo ejo byavugaga ko ngo Ubufaransa bwakojeje ikimwaro guverinoma y’igihugu cyabo.Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG