Uko wahagera

AMATANGAZO 24-25/01/2003  SET 2 - 2003-01-24




Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turabanza gutumikira Nyirangohe Rahabu utuye mu kagari ka Gatare, umurenge wa Gakomeye, akarere ka Ngenda, intara ya Kigali ngari; Matabaro Jean Pierre na Musaniwabo Claudette batuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Rugando na Zikirizaho Rabani utuye mu kagari ka Gatema, umurenge wa Twumba, akarere ka Itabi, intara ya Kibuye, Mboneye Arifasi utuye mu agari ka Nyabitare, umurenge wa Rugano, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu; Kayitegere Marie Francine utuye mu kagari ka Musasa, umurenge wa Musasa, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye na Mukanshongore Verena utuye mu kagari ka Rwungo, umurenge wa Rusengesi, akarere ka Kibuye, Nyirarwango Bonifirida utuye ku murenge wa Munanira, akarere ka Nyamyumba, intara ya Gisenyi; Ntahomvukiye Dominiko mwene Nkurikiyabahizi Gervais na Ntakibabaza Patirisiya utuye mu kagari ka Karumbi, umurenge wa Twumba, akarere ka Itabi, intara ya Kibuye na Ndahayo Damien utuye ku Ruhuha, mu kagari ka Ruhuha, akarere ka Ngenda, intara ya Kigali ngali.

1. Duhereye ku butumwa bwa Nyirangohe Rahabu utuye mu kagari ka Gatare, umurenge wa Gakomeye, akarere ka Ngenda, intara ya Kigali ngari aramenyesha Nzabahimana Damascene, mwene Mazeyose Uziel wari utuye muri Ngenda, nyuma akaza guhungira mu cyahoze cyitwa Zayire, muri zone ya Masisi. Ngo uwo Nzabahimana akunda kurema isoko rya Masha. Nyirangohe aramumenyesha ko Mose Munyurangabo n’umuryango we bari amahoro. Arakomeza amumenyesha ko Ndayishimiye Charles ubu arangije amashuri yisumbuye. Aboneyeho kumusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza yita ku mpunzi akabimufashamo.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Matabaro Jean Pierre na Musaniwabo Claudette batuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Rugando bararangisha mukuru wabo witwa Nyiranshuti Josephine, ubu ubarizwa muri zone ya Masisi, ahitwa Bugoyi. Baramumenyesha ko bageze mu Rwanda amahoro bakabanza kuba ku Kigeme, nyuma bakajya muri NGENDA ngo kuko ariho imiryango yabo yose iri. Bararangiza ubutumwa bwabo bamusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangozo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azibuka kuzana Pita kuko Musaniwabo atabashije kumuzana.

3.Tugeze ku butumwa bwa Zikirizaho Rabani utuye mu kagari ka Gatema, umurenge wa Twumba, akarere ka Itabi, intara ya Kibuye ararangisha umwana we w’umukobwa witwa Nyiransabimana Adela baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo Nyiransabimana ubu abarizwa ahitwa Teteje, mu nkambi ya Ruwawa, mu gihugu cya Angola. Aramumenyesha ko ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be baraho kandi ko bamusuhuza cyane. Zikirizaho arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko Anyesi, Nsanzamahoro Claver na Barirwanda Celestin batahutse. Ararangiza ubutumwa bwe rero asaba uwaba yumvise iri tangazo wese azi uyu arangisha ko yabimumenyesha, akamusaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Mboneye Arifasi utuye mu kagari ka Nyabitare, umurenge wa Rugano, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu ararangisha Sekamana Dominique, murumuna we Petero na mushiki we atavuze uko yitwa, bakaba barahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire muri 95 bari kumwe n’umubyeyi wabo witwa Mbabajende Eriyazali bakundaga kwitwa Semugote. Mboneye arakeka ko ubu bashobora kuba bari I Masisi ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Arakomeza abasaba ko bakimara kumva iri tangazo basabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro, cyangwa se bagahitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika babamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe.

5. Dukurikijeho ubtumwa bwa Kayitegere Marie Francine utuye mu kagari ka Musasa, umurenge wa Musasa, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye ararangisha umugabo we witwa Mugiraneza Alexis, baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire muri 96. Aramumenyesha rero ko yageze mu Rwanda muri 97 ari kumwe n’umwana wabo witwa Iradukunda Aimable. Arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abaye akiriho akumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Kayitegere ngo aboneyeho kandi kurangisha abavandimwe be Ngarukiye Guillaume, Buhigiro Fulgence n’umufasha we Mukaniyonsaba Caritas. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mukanshongore Verena utuye mu kagari ka Rwungo, umurenge wa Rusengesi, akarere ka Kibuye ararangisha musaza we Nyirinkindi Jean Damascene bakundaga kwita Banamwana, akaba yarahunze yerekeza mu nkambi ya Kibeho, nyuma agahomeza ajya mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko niba akiriho yabimumenyesha abinyujije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa BBC Gahuzamiryango. Mukanshongore ararangiza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo yifashishije imiryango y’abagiraneza kandi akamumenyesha amakuru ya Ndayisaba.

Twibutse abifuza kutwandikira koaderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nyirarwango Bonifirida utuye ku murenge wa Munanira, akarere ka Nyamyumba, intara ya Gisenyi aramenyesha umukobwa we witwa Uwiyaremye Jacqueline uri muri Congo-Kinshasa, zone Walikare, hafi ya Ntonto na Brazza ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko bakuru be bose bahari, kandi ko murumuna we Tuyisenge agiye gushyingirwa. Ngo Barabwiliza na Ulimubenshi bakunda kwita Kazungu, akaba yarabaga muri mobile ya SAGITARIUS yavuye I Walikare, akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Aboneyeho no gusaba undi mugiraneza waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

8. Dukurukijeho ubutumwa bwa Ntahomvukiye Dominiko mwene Nkurikiyabahizi Gervais na Ntakibabaza Patirisiya utuye mu kagari ka Karumbi, umurenge wa Twumba, akarere ka Itabi, intara ya Kibuye ararangisha barumuna be Uwiremye Anastase na Mbonyimana Cyprien baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire mu 1996. Arabasaba ko biba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha aho baherereye n’amakuru yabo muri iki gihe kandi bakihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ntahomvukiye ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko yageze mu rugo amahoro ari kumwe na mushiki we Nyirahabineza Therese, bakaba barasanze ababyeyi baraho.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Ndahayo Damien utuye ku Ruhuha, mu kagari ka Ruhuha, akarere ka Ngenda, intara ya Kigali ngali aramenyesha Sebutozi Kaziguza, Kada Apolinaire Hitimana Haguma na Twaranage Boboya batuye muri zone Masisi, Groupement Kibabi II, Localite Kaloba, Notabilite Buragu, aho bita mu Mariba ko yageze mu Rwanda amahoro kandi ngo akaba amaze kumenyera ubuzima busanzwe. Ndahayo ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo abazi kubibamenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG