Uko wahagera

Libya Yashinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwa-muntu m'Umuryango w'Abibumbye - 2003-01-21


Libya yaraye itorewe kuzayobora ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k'uburenganzira bw'ikiremwa-muntu.

Ibyo byabaye n’ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabirwanije zitikinishije.

Muri ayo matora, ku majwi 53 y’ibihugu bigize iryo shami, ambasaderi wa Libya Najat Al Hajjaji yagize amajwi 33.

Leta Zunze Ubumwe z’amerika ni zo zari zasabye ko umuyobozi w’iryo shami atorwa k’umugaragaro ku kizere ko byari gutuma Libya iburiramo.

Amerika ihora LIbya ibisasu byibasiye indege yayo ahitwa Lockerbie muri Ecosse muri 1988. Ibyo bisasu byahitanye abagenzi 270m bari muri iyo ndege bose. Amerika ivuga kandi ko Libya ngo ikihungabanya uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

XS
SM
MD
LG