Uko wahagera

Urwanda Rwatangiye Kurekura Abanyururu - 2003-01-11


Ku wa 5 Urwanda rwatangiye gahunda yo kurekura abashinjwa itsembabwoko.

Ejo ku wa 5 i Kigali abanyururu basaga 230 bararekuwe. Umwe mu bategetsi i Kigali yatangaje ko ejo i Kigali honyine hagombaga kurekurwa abantu bagera ku bihumbi 2. Abenshi mu barekuwe bari abari barwaye cyangwa bararengeje imyaka 70 y’amavuko.

Guverinoma y’i Kigali ivuga ko iteganya kurekura abantu bagera ku bihumbi 40 kugira ngo igabanye umubare w’abanyururu mu magereza.

Ubu amagereza yo mu Rwanda afungiyemo abantu basaga ibihumbi 100. Abenshi muri bo bashinjwa itsembabwoko ryo muri 94.

Guverinoma y’i Kigali ivuga ko abo izabacira imanza bari hanze.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG