Uko wahagera

Abanyecongo Baba ngo Baryana - 2003-01-09


Abasirikari b’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, MONUC, bavuga ko batangije anketi ku makuru avuga ko ngo abarwanya ubutegetsi bwaho baba ngo barya abantu.

MONUC ivuga ko mu cyumweru gishize ari bwo yohereje abakozi bayo 6 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Congo gukurikirana ayo makuru.

Bikomeje kuvugwa ko ngo imitwe MLC na RCD-Kisangani ishyigikiwe na Uganda ifata impunyu ziba mu mashyamba yo mu karere ka Ituri, k’umupaka na Uganda, yarangiza ngo ikazirya.

Musenyeri Melchisedec Sikuli Paluku wa Diocese ya Beni-Butembo, kimwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, bashinja imitwe MLC wa Jean Pierre Bemba na RCD-Kisangani wa Mbusa Nyamwisi, kuba ngo birya abantu.

Musenyeri Paluku avuga ko abavanywe mu byabo n’intambara bemeza ko abarwanya ubutegetsi ngo barya impunyu. Ngo banahatira kandi imfungwa zabo kwirya amatwi, amano n’ibindi bice by’umubiri.

Abategetsi ba Monuc bavuga ko amakuru yabagezeho yemeza ko iyo mitwe yombi ngo ihatira izo mpunyu kuyihigira ibyo kurya no kuyicukurira amabuye y’agaciro. Iyo izo mpunyu zibuze umuhigo cyangwa ayo mabuye y’agaciro ngo barazica, akaba ari zo barya.

Ku wa 4 Umuvugizi wa MONUC, Patricia Tome, yatangarije abanyamakuru i Kinshasa ko abakozi ba MONUC bamaze kuvugana n’abavanywe mu byabo bagera kuri 200 muri anketi zabo

Abenshi muri abo baturage ariko ngo ni abakorewe ibya mfura mbi, abasahuwe, abiciwe amatungo, n’ababonye abarwanya ubutegetsi bicana. Kugeza ubu ngo nta bwo anketi zari zerekana ibimenyetso nyabyo by’uko hari Abanyecongo barimo kurya abandi.

Mbusa Nyamwisi uyobora umutwe RCD-Kisangani avuga ko azakurikirana abakora ayo marorerwa. Jean Pierre Bemba w’umutwe MLC na we avuga ko azahana ababikora.

Umuyobozi w’imishinga m’umuryango Medecins Sans Frontieres utanga imfashanyo, Marie Nowel Rodrigue, na we avuga ko ayo makuru y’impunyu ziribwa yayumvishe. Rodrigue na we avuga ko bamwe mu baturage bataye ingo zabo kubera imirwano bemeza ayo makuru.

Nta bwo icyakora Rodrigue wo mu muryango Medecins Sans Frontieres yemeza ko izo mpunyu ziribwa koko, uretse ko atanabihakana.

Rodrigue avuga ko kuva mu kwezi kwa 8 mu karere ka Ituri habaye ubwicanyi n'andi mabi ateye ubwoba.

Mu minsi yashize, imiryango itanga imfashanyo, kimwe n’iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, yatabarije uburasirazuba bwa Congo kubera imirwano hagati y’amoko n’ubwicanyi bihabera kuva abasirikari b’Urwanda na Uganda bahava mu kwezi kwa 7.

Mu minsi ishize na none akanama k’Umuryango w’Abibumbye kashinje Urwanda na Uganda kuba ngo byihisha inyuma y’imitwe yitwara gisirikari kugira ngo biteze ubwicanyi n’imvururu, binabonereho impamvu yo gusubira kwigarurira ako karere.

Kugeza ubu nta we uramenya igihe abo bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bazasohorera ibyo anketi zabo zizageraho. Nta n’uzi ibyemezo Umuryango w’Abibumbye uzafata nibigaragara koko ko impunyu zo mu burengerazuba bwa Congo zabaye amafunguro y’imitwe MLC na RCD-National.

Ikimaze kugaragara icyakora ni uko imibereho y’izo mpunyu - ubundi ziberaga mu mashyamba - yahindutse cyane kuva imirwano yadurumbanya ako karere. Impunyu zizwiho kuba ari zo za mbere zatuye mu karere k’Afurika yo Hagati.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG