Uko wahagera

Umubyibuho Urica - 2003-01-09


Ubushakashatsi bushya burerekana ko umubyibuho ushobora gukenyura umuntu.

Ubwo bushakashatsi bwasohotse bwa mbere ku wa 3 mu kinyamakuru The Journal of the American Medical Association buvuga ko kubyibuha cyane umuntu afite imyaka 20 y’amavuko bishobora gutuma ku buzima bwe hagabanukaho imyaka 20.

Ku wa 2 na bwo ubushakashatsi bwakorewe ku banyamerika b’ibikwerere bwerekanya ko kubyibuha umuntu ageze ku myaka 40 y’amavuko ngo bigabanya ubuzima bw’umuntu ho imyaka 3 nibura, nk’uko bimeze no ku banywi bitabi. Kurenza ibiro no kunywa itabi byo ngo ni nko kwiyahura.

Kubyibuha cyane byongera ibyago byo kugira indwara nyinshi zikomeye, harimo umutima na diabetes.

Abashakashatsi bagira inama abashinzwe ubuzima bw’abantu gushyira imbere kurwanya umubyibuho no kuwuvura mu bihugu byateye imbere cyane nko muri Amerika ya Ruguru no mu Burayi bw’Uburengerazuba.

Muri Amerika ubwaho umubare w’Abanyamerika bakuru babyibushye bikabije wikubye hafi inshuro 2 mu myaka 20 ishize. Ubu hejuru ya kimwe cya kabiri cy’Abanyamerika, ni ukuvuga hejuru ya miriyoni 130, bafite “nyakubahwa”

XS
SM
MD
LG