Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Imishyikirano y'i Paris Izaba - 2003-01-09


Abayobozi b’imitwe MPIGO na MJP irwanya guverinoma ya Cote d’Ivoire mu burengerazuba bemeye guhagarika imirwano mbere y’uko imishyikirano yo mu Bufaransa itangira. Iyo mishyikirano iteganijwe ku itariki 15 z’uku kwezi.

Ku wa 3 ni bwo iyo mitwe yombi yemereye ambasaderi w’Ubufaransa muri Cote d’Ivoire kuzajya mu mishyikirano. Bahuriye mu mugi wa Douekoue, wari umaze iminsi uvugwamo imirwano ikarishye, mu burengerazuba.

Abahagarariye ibihugu byabo bavuga ko kuba iyo mitwe yombi yaremeye kuzajya mu mishyikirano bishobora kuba intambwe ikomeye mu nzira y’amahoro muri Cote d’Ivoire.

Umutwe MPCI watangiye kurwanya guverinoma bwa mbere mu majyaruguru mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize wo wamaze gutangaza ko uzajya mu mishyikirano yo mu Bufaransa.

Abarwanyi b’imitwe MPIGO NA MJP mu burengerazuba barwanye kenshi n’abasirikari b’Abafaransa bagenzura agahenge muri Cote d’Ivoire. Aho muri Cote d’Ivoire hari abasirikari b’Abafaransa bagera kuri 2500.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG