Uko wahagera

AMATANGAZO -4-05/01/2003 - 2003-01-06


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatutumikira Mugabombwa Epimake utuye mu kagari ka Mukarange, umurenge wa Bunyangurube, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu; Nikobahora Pascal utuye ku murenge wa Tare ya I, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro na Mukanyemazi Valentine utuye ku murenge wa Cyahafi, akagari ka Akakilinda, Yozefu Hakizimana utuye muri serire Nyungwe, segiteri Nyamagana, komine Cyimbogo, perefegitura Cyangugu; Sendege Fabien utuye mu kagari ka Cyamuti, umurenge Bunyenga, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu na Tuyizere Valeriya utuye mu karere ka Kayove, umurenge wa Kaganza, akagari ka Busanza, intara ya Gisenyi, Mugwaneza Eliezer uri mu Rwanda, ahitwa mu Mwaga ho muri Kagano; Ntirenganya Yohani utuye mu kagari ka Gisoro, umurenge wa Mpembe, akarere ka Gishyita, intara ya Kibuye na Nyirabizimana Clemence utuye muri serire Nyamutarama, segiteri Gashonga, komine Gishoma, perefegitura Cyangugu.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mugabombwa Epimake utuye mu kagari ka Mukarange, umurenge wa Bunyangurube, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu ararangisha umwana we Bicamumpaka Francois waburiye I Kisangani ari kumwe na Nzigiyimana Yozefu, Karambizi Garasiyani na Simbalikure. Aramumenyesha ko abo bari kumwe ubu batashye bakaba bari mu Rwanda. Arakomeza amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko Dimitila Uwamurera amukumbuye cyane kandi ko abishoboye yabamenyesha aderesi z’aho aherereye akimara kumva iri tangazo.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nikobahora Pascal utuye ku murenge wa Tare ya I, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro aramenyesha Dusabe Yozefa bakunda kwita Mama Magnifique wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo kuko umugabo we ubu yageze mu Rwanda amahoro. Arakomeza asaba uwitwa Kamukono uzwi cyane ku izina rya Manudi, ko na we yakwihutira gutahuka ngo kubera ko ababyeyi be Musonera Emmanuel na Mukarubuga Gabudiyoza bamukumbuye cyane. Nikobahora akaba arangiza ubutumwa bwe asaba Ndikuryayo Emmanuel ko niba azi aho abo bose baherereye yabibamenyesha akanabasaba gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mukanyemazi Valentine utuye ku murenge wa Cyahafi, akagari ka Akakilinda, ararangisha umugabo we witwa Gatali Atanazi buburanye mu nkambi ya Mugunga, mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramumenyesha ko yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe na Gatanazi Jean Leonard, Mukagatali Marie Chantal, Petero, Francois, Mukarwego Anne Marie, Leocadie, Innocent hamwe n’umwana wabo Twizeyimana Jean Claude. Arakomeza amumenyesha ko uwo Twizeyimana ubu yatangiye ishuri. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo asabwe kubamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe yifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika. Mukanyemazi ararangiza ubutumwa bwe asaba uwo Gatali ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Yozefu Hakizimana utuye muri serire Nyungwe, segiteri Nyamagana, komine Cyimbogo, perefegitura Cyangugu ararangisha umukecuru witwa Kaliyaliya Tasiyana wabarizwaga mu nkambi ya Nyangezi ya kabiri mbere y’isenywa ry’inkambi ryo muri 96. Yozefu arakomeza avuga ko uwo mukecuru ubu ashobora kuba abarizwa mu nkambi ya Kamina, iri muri Kasayi, akaba ari mu cyahoze cyitwa Zayire. Ngo aramutse yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka kubera ko umuryango we umukeneye byihutirwa kandi mu Rwanda akaba ari amahoro. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix-Rouge imifashe gutahuka. Yozefu ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko Mukabizimana Forolida, Rudahunga Meshake, Tama Gaspard na Ruhoraho Ferdinand bamusuhuza cyane.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Sendege Fabien utuye mu kagari ka Cyamuti, umurenge Bunyenga, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu ararangisha umwana we Mushinzimana Jean Claude wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka mu Rwanda. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umubyeyi we, nyirasenge Nyiramihanda, mushiki we Nyirarukundo Alphonsine na Emmanuel Rwabukwisi bamusuhuza cyane. Sendege ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo arangisha kubimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Nyirangendahimana Verena na we utuye mu kagari ka Cyamuti, umurenge wa Bunyenga, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu ararangisha umwana we Nduwamungu Revokati. Aramumenyesha ko yatahutse akaba ari mu Rwanda. Arakomeza amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza amumenyesha ko abo mu muryango we bamutashya kandi bakaba bamwifuriza gutabuka. Ngo n’undi mugiraneza waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com. Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mugwaneza Eliezer uri mu Rwanda, ahitwa mu Mwaga ho muri Kagano ararangisha umuryango we baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, muri 96. Uwo muryango ukaba ugizwe n’abana Uwayezu Samuel, Dushimimana Perusi, Neema Rusi, Nduwayo Jennine, Umugwaneza Rose. Bagiye berekeza iya Shabunda ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabamenyesha ko yageze mu Rwanda amahoro. Arakomeza abasaba ko bakimara kumva iri tangazo basabwe kwihutira gutahuka ngo kuko abakumbuye cyane kandi akaba ari wenyine mu rugo. Ararangiza itangazo rye abamenyesha ko yatahukanye na Mugwaneza Paul no kwa Munyeshuri Abel, bakaba bose bari kumwe mu Rwanda.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ntirenganya Yohani utuye mu kagari ka Gisoro, umurenge wa Mpembe, akarere ka Gishyita, intara ya Kibuye ararangisha ababyeyi be Nsengiyunva Vesenti na Karutakwa Terefina, barumuna be Uwimana Tereza na Nyiransengimana Makurata. Ntirenganya arakomeza arangisha na Ntakirutimana Philbert, baburaniye I Shanji, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko aramutse yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ararangiza abamenyesha ko we yageze mu Rwanda ari kumwe na Mukangarambe, Ngezahayo Albert, Mukantaganzwa Agnes na Nyiransabimana Mariya.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nyirabizimana Clemence utuye muri serire Nyamutarama, segiteri Gashonga, komine Gishoma, peregegitura Cyagugu aramenyesha Murwanashyaka Tadeyo uri I Kamina ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko yatahutse akaba ari mu Rwanda. Arakomeza amumenyesha ko bose mu muryango baraho kandi bakaba bamutashya. Arakomeza amusaba ko akimara kumva iri tangazo yatahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amabohoro.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG