Uko wahagera

Togo: Eyadema Arashaka Mandat ya 3 - 2002-12-31


Muri Togo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yarubiye.

Uburakari bw’ayo mashyaka buraterwa n’uko ku wa mbere inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu yahinduye itegeko nshinga kugira ngo Perezida Gnassingbe Eyadema azashobore kuguma k’ubutegetsi indi mandat ya 3.

Ubundi ingingo ya 59 y’itegeko nshinga rya Togo ibuza perezida wa repuburika kurenza mandat 2 z’imyaka 5. Mu mwaka utaha rero Eyadema yagombaga kuzegura.

Abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Togo yarahiriye kuzarwanya iryo tegeko, bavuga ko ngo ari indi coup d’etat Eyadema akoze.

Ntibwaba ari ubwa mbere Eyadema akora coup d’etat. N’ubundi yagiye k’ubutegetsi ahiritse guverinoma yariho muri Togo muri 1967. Kuva icyo gihe kugeza ubu ni we ukiyobora Togo.

Amatora 2 ya nyirarureshwa yakoresheje yashoboye kuyatsinda yose. Ubushize yatangaje ko yari yatsinze amajwi yose atararangira kubarurwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ishinja guverinoma ya Togo guhungabanya ubwo burenganzira k’uburyo bukabije. Imfashanyo nyinshi z’amahanga kandi na zo zo zarahagaze kubera ubutegetsi bubi.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG