Uko wahagera

Intambara na Irak Iranga Igatutumba - 2002-12-22


Ingabo z’Amerika zaraye zitangiye imyitozo y’intambara ya karahabutaka muri Koweit.

Muri iyo myitozo y’iminsi 2 izo ngabo zirakoresha amasasu nyayo. Harimo za burinde amagana n’amagana, n’abasirikari ibihumbi. Iyo myitozo kandi iraba ku manywa na nijoro, mu gasi ko muri Koweit.

Ni ubwa mbere imyitozo ingana ityo ibera mu kigobe cya Perse kuva intambara yaho yaba muri 1991. Ikitegurwa n’intambara na Irak ishobora kuzarota mu minsi iri imbere.

Guverinoma ya Perezida George Bush muri Amerika yamenyesheje ko izatera Irak niterekana intwaro za kirimbuzi zayo cyangwa ngo izisenye.

Guverinoma ya George Bush yamaze gutangaza ko raporo Irak iherutse gushyikiriza inama y’umutekano y’umuryango itujuje ibyo umuryango w’abibumbye uyisaba byose kuri porogaramu zayo z'intwaro za kirimbuzi. Ibyinshi muri iyo raporo ngo nta gishyashya kirimo. Ngo nta bwo kandi Irak inasobanura aho yashyize bimwe mu bikoresho yahoze ikoresha muri porogaramu zayo z'intwaro za kirimbuzi.

Hagati aho, ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza birimo gutegura kuzatera Irak bikoresheje amato y’intambara mu kigobe cya Perse.

Ibyo bitero byo mu nyanja ngo ni byo bizabanza mu ntambara na guverinoma ya Irak.

Reuters isubira mu magambo y’umutegetsi muri ministeri y’ingabo y’Ubwongereza avuga ko ibiganiro na guverinoma y’Amerika kuri ibyo bitero byo mu mazi bigeze kure.

Ubwongereza bwamaze gutangaza ko hari ubwato bwabwo butwara indege z’intambara buzajya mu kigobe cya Perse mu kwezi gutaha.

Ikinyamakuru Sunday Telegraph cyo mu Bwongereza na cyo kivuga ko abasirikari b’Abongereza bagera ku bihumbi 40 bazafatanya n’abasirikari b’Amerika barwanira mu mazi kujya kwigarurira icyambu cya Basra, mu majy’epfo ya Irak intambara niba.

Ku wa 5 minisitiri w’Ubwongereza, Tony Blair, yasabye ingabo z’igihugu cye kwitegura kurwana na Irak ninanirwa gukora ibyo Umuryango w’Abibumbye uyisaba, ni ukuvuga kwerekana aho intwaro za kirimbuzi ze ziri, no kuzisenya.

Muri Irak ubwaho ku cyumweru abagenzuzi b’intwaro b’Umuryango w’Abibumbye bakomeje gusaka intwaro za kirimbuzi ahantu 8 muri icyo gihugu, harimo uruganda ruyungurura peteroli mu majy’epfo ya Baghdad, na centre y’itumanaho iri k’umupaka na Iran.

XS
SM
MD
LG