Uko wahagera

Imirwano Yubuye mu Burengerazuba bwa Cote d'Ivoire - 2002-12-19


Ku wa 2 imirwano ikomeye yongeye kurota hafi y’umugi wa Man, mu burengerazuba bwa Cote d’Ivoire. Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko imirwano yakomeje no ku wa 3.

Uwo mugi wa Man urakomeye m’ubuhinzi bw’ikawa muri ako karere, k’umupaka na Liberia. Mu kwezi gushize ni bwo umwe mu mitwe yivumbuye kuri guverinoma m’uburengerazuba wigaruriye uwo mugi. Ingabo za guverinoma ya Cote d’Ivoire zawisubije vuba aha.

Umuvugizi wa guverinoma yahakanye amakuru avuga ko uwo mugi wa Man wasubiye mu maboko yabayirwanya. Uwo mugi uracyari mu maboko ya guverinoma koko. Gusa amakuru ahaturuka avuga ko abarwanya guverinoma bamaze kuwugota.

Hagati aho, Ubufaransa buvuga ko bwohereje abandi basirikari 300 muri Cote d’Ivoire. Ubwato butwaye abo basirikari bwahagurutse m’Ubufaransa ejo ku wa 3. Buzagera Abidjan mu mpera z’icyumweru gitaha. Ubwo bwato kandi butwaye na za kajugujugu, na za burinde.

Ubu muri Cote d’Ivoire hari abasirikari b’Abafaransa 1500, birunze ahanini mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’icyo gihugu. Abategetsi b’Ubufaransa bavuga ko bashaka kuzagira abasirikari bagera ku bihumbi 2.

Ibyo byose biravugwa mu gihe inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ECOWAS yagombaga kubera muri SENEGAL ku wa 3 yitabiriwe n’abaperezida 4 gusa, na Perezida wa Senegal Abdoulaye Wade umubariyemo. Perezida Eyadema wa Togo yoherejeyo minisitiri w’intebe.

Icyakora ba perezida Laurent Gbagbo wa Cote d'Ivoire na mugenzi we Blaise Compaore wa Burkina Faso bitabiriye iyo nama. Laurent Gbagbo ashinja Burkina Faso gufasha umutwe MPCI uyirwanya mu majyaruguru. Burkina Faso yo ariko irabihakana.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG