Uko wahagera

Amahoro Aracyari Ingume muri Cote d'Ivoire - 2002-12-17


Ku wa mbere abaperezida ba Senegal, Nigeria, Liberia, Ghana na Togo bahuriye mu mugi wa Kara, mu majyaruguru ya Togo.

Bamaranye amasaha menshi biga ikibazo cy’intambara muri Cote d’Ivoire, banibaza niba hadakenewe ubundi buryo bwo kugikemura.

Nyuma y’iyo nama nta cyo batangarije abanyamakuru. Icyakora abenshi muri bo baboneje Abidjan muri Cote d’Ivoire kubwira Perezida Laurent Gbagbo icyo nama yabo yari yagezeho.

Abo baperezida kandi banafashe icyemezo cyo gutumiza indi nama yihariye y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu wa ECOWAS izabera mu murwa mukuru wa Ghana, Accra ku wa 3.

Kuva mu kwezi kwa 10, uwo muryango wa ECOWAS urimo kugerageza guhosha intambara hagati ya guverinoma ya Cote d’Ivoire n’umutwe MPCI wayivumbuyeho. Gusa imishyikirano hagati ya guverinoma ya Cote d’Ivoire n’uwo mutwe i Lome muri Togo yakomeje guseta ibirenge, cyane cyane kuva aho indi mitwe 2 irwanya guverinoma na yo ivukiye.

Hagati aho, Ubufaransa burimo kwongera abasirikari bo kugenzura agahenge muri Cote d’Ivoire. Ku wa 6 abasirikari b’Abafaransa 150 bageze i Abidjan. Muri iki cyumweru abandi bagera kuri 500 na bo barategerejwe. Bazaba basanze abandi 1200.

Ubufaransa kandi bwatanze icyifuzo cyo kuzakira indi mishyikirano hagati ya guverinoma ya Cote d’Ivoire n’abayirwanya mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.

Gusa umuryango wa ECOWAS uracyagerageza gukemura intambara yo muri Cote d’Ivoire ubwawo mbere yo kwiyambaza Ubufaransa.

Nta n’uzi neza uruhare Ubufaransa bushobora kugira m’ukugarura amahoro muri Cote d’Ivoire. Umuvugizi w’umutwe MPCI abushinja kuba burwanira guverinoma ya Cote d’Ivoire.

Ibyo icyakora minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yabihakaniye ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, ivuga ko ngo nta kindi Ubufaransa bugamije muri Cote d’Ivoire uretse gusigasira agahenge no kugarura umutuzo muri icyo gihugu.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG