Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Abafaransa Barumbutse - 2002-12-16


Ubufaransa bwohereje abandi basirikari 150 muri Cote d’Ivoire mu mpera z’icyumweru.

Abo basirikari bageze muri Cote d'Ivoire ku wa 6 bahasanze abandi 1200 bagenzura uko agahenge hagati ya guverinoma n’umutwe MPCI uyirwanya kubahirizwa.

Umuyobozi w’abo basirikari, Colonel Emmanuel Morin, avuga ko abo basirikari bahinduye imikorere yabo. Ngo nta bwo bazongera kureba gusa ko agahenge kubahirizwa. Ahubwo ngo bazanakora k’uburyo kubahirizwa. Ubu bahawe uburenganzira bwo kurasa k’umuntu wese uzababuza gukora akazi kabo.

Ubundi abasirikari b’Abafaransa bari bemerewe gusa kugenzura agahenge guverinoma yasinyanye n’umutwe MPCI ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa 10 muri uyu mwaka.

Iyo mikorere mishya y’abasirikari b’Abafaransa yarakaje cyane umutwe MPCI ubashinja kuba ngo barwanira guverinoma ya Cote d’Ivoire.

Ku wa 6 abaturage ibihumbi n’ibihumbi barigarambije bamagana Abafransa mu mugi wa Bouake, mu majyaruguru ya Cote d’Ivoire.

Hagati aho, none ku wa mbere muri Togo harabera inama y’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba. Iyo nama iraba iyobowe na perezida Gnassingbe Eyadema wa Togo; haraba harimo n’abaperezida ba Nigeria na Senegal.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG