Uko wahagera

Angola Ifite Guverinoma Nshya Kuva ku wa Mbere - 2002-12-10


Guverinoma nshya y’ubumwe n’ubwiyunge muri Angola yaraye ikoze inama yayo ya mbere mu murwa mukuru Luanda.

Atangiza iyo nama, Perezida Jose Eduardo dos Santos yashimye abaminisitiri bari bemeye gufatanya na we kuyobora Angola, anabifuriza kuzarangiza imirimo yabo neza.

Mu byihutirwa kuri iyo guverinoma, harimo imigambi yo gusanasana ubukungu bw’Angola nyuma y’imyaka 27 icyo gihugu cyari kimaze mu ntambara yarangiye mu kwezi kwa 4.

Igishyashya muri iyo guverinoma ni umwanya wa minisitiri w’intebe. Uwo mwanya wahawe uwitwa Fernando Dias dos Santos wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi cyera.

Muri guverinoma nshya kandi Perezida Dos Santos yirukanye minisitiri w’imari, amusimbuza uwitwa Jose Pedro de Morais.

Guverinoma nshya igizwe na minisiteri zisaga 20, harimo abaminisitiri 4 bahoze ari abayoboke ba UNITA yarwanyaga ubutegetsi bw’i Luanda.

Minisitiri w’intebe mushya, Fernando Dias dos Santos, nta cyo apfana na Perezida dos Santos, uretse ko ngo ari inshuti zikomeye.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG