Uko wahagera

Muri Kenya Bahagurukiye Umutekano - 2002-12-08


Uwungirije umukuru w’abapolisi muri Kenya, William Langat, avuga ko Kenya yose iryamiye amajanja.

Ibyo Langat arabivuga nyuma y’icyumweru gisaga ibyihebe bihitanye abantu 15 kuri hotel y’Umunyaisraeli i Mombasa. Mbere y’ibyo bitero gatoya kandi missiles 2 zari zimaze guhusha indege y’abagenzi yo muri Israel ku kibuga cy’i Mombasa.

Ubu rero haravugwa ko umutwe w’ibyihebe Al Qaida wivuze ibyo bitero byombi, ukanagabisha ko uzakomeza kwibasira Abanyamerika n’Abanyaisrael.

Kenya iri mu bihugu Al Qaida ishobora guhitamo gukoreramo ibara kubera ba mukerarugendo b’Abanyaisrael bakunda kujyayo, kandi Kenya ikaba ari n’inshuti ikomeye ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwa gisirikari.

Kuva ku bitero by’ibyihebe biheruka muri Kenya, ingabo zirwanira mu mazi za Kenya zarushijeho kugenzura akarere kari hafi y’inkombe z’inyanja. Abapolisi kandi banashyizeho za barrieres zo kugenzura imodoka zijya ku mahoteri, amaresitora n’ahandi abanyamahanga bakunda kujya.

Umutekano kandi warakajijwe no kuri za ambassade z’amahanga i Nairobi. Ku wa 4 no ku wa 5 ambassade z’Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zifunze kubera gutinya ibitero by’ibyihebe.

Abapolisi ba Kenya ubu bafite abantu 13 barimo guhata ibibazo kubera ibitero by’i Mombasa. Abakora anketi bo muri Kenya na Israel barimo kwigana missiles zahushije ya ndege yo muri Israel, nyuma zikaza gutahurwa mu murima hafi y’ikibuga cy’i Mombasa.

Ntibwari ubwa mbere ibyihebe bigaba igitero gikomeye muri Kenya. Muri 1998 abantu basaga 200, biganjemo Abanyakenya, bazize igisasu cyaturikanye ambassade y’Amerika i Nairobi. Hakekwa ko Al Qaida ari yo yari yagabye icyo gitero.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG