Uko wahagera

Muri Cote d'Ivoire Abasivili Baribasirwa - 2002-12-07


Croix Rouge irasaba guverinoma ya Cote d’Ivoire n’abasirikari bayirwanya kwubahiriza amategeko mpuzamahanga no kudahutaza abasivli.

Itangazo rya Croix Rouge ku wa 5 ryasabaga impande zombi kudahutaza abasivili no kubasahura. Iryo tangazo ryavugaga ko kwica abasivili utabaciriye imanza, kubasahura no kubuza abatabazi kubageraho bibangamiye cyane amategeko mpuzamahanga.

Ibyo Croix Rouge yabitangaje nyuma y’aho ingabo z’Abafaransa zigenzura agahenge hagati ya guverinoma n’umutwe Mouvement Patriotique de Cote d’Ivoire zitahuriye icyobo kinini kirimo imirambo.

Kugeza ubu ntibiramenyekana neza uwacukuye icyo cyobo n’uwishe abantu bakirimo; gusa impande zombi ziratungana agatoki. Ku wa 5 ni bwo icyo cyobo cyabonetse mu birometero 70 mu burengerazuba bw’umugi wa Daloa.

Aho Daloa mu kwezi gushize habereye imirwano ikomeye hagati ya guverinoma n’umutwe Mouvement Patriotique de Cote d’Ivoire watangiye kwivumbura bwa mbere, mu kwezi kwa 9. Uwo mutwe wigaruriye kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwa Cote d’Ivoire, uhereye mu majyaruguru.

Imishyikirano hagati ya guverinoma n’uwo mutwe irakomeje muri Togo. Kugeza ubu ariko nta cyo irageraho nyuma y’ukwezi imaze itangiye.Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG