Uko wahagera

Imirwano muri Cote d'Ivoire Irimo Kwiyongera - 2002-12-05


Muri Cote d’Ivoire imirwano irakomeje mu burengerazuba.

Ku wa 4 abaturage bo mu mugi wa Man barimo bawuhunga ari amagana n’amagana kubera imirwano hagati y’ingabo za guverinoma n’abasirikari bayirwanya.

Abahunga bavuga ko imirambo itabarika yuzuye imihanda y’uwo mugi, kandi ko abaturage basigaye inyuma bakomerewe.

Abasirikari ba guverinoma bavuga ko bisubije uwo mugi. Nyamara hari amakuru avuga ko ufite uwo mugi kugeza ubu atarasobanuka neza.

Hagati aho imirwano mishya yadutse mu mugi wa Toulepleu, hafi y’umupaka na Liberia, ku wa 3 yarakomeje no ku wa 4. Aho Toulepleu ni mu birometero 130 mu majy’epfo y’umugi wa Man.

Ku wa 3 umuvugizi w’abarwanya guverinoma ya Cote d’Ivoire muri ako karere yavuze ko ingabo za guverinoma ngo zakoresheje kajugujugu z’intambara. Ngo zari kumwe kandi n’abacanshuro b’abanyamahanga bazifashaga kurwana.

Abategetsi b’igisirikari cya Cote d’Ivoire na bo bemeye ko bagabye igitero kuri uwo mugi wa Toulepleu bari bambuwe mu cyumweru gishize. Impande zombi zivuga ko zisubije uwo mugi.

Abarwanya guverinoma ya Cote d’Ivoire mu burengerazuba bigaruriye igice kinini cy’icyo gihugu mu burengerazuba mu cyumweru gishize. Na bo basaba ko Perezida Laurent Gbagbo yegura. Batandukanye kandi n’umutwe Mouvement Patriotique de Cote d’Ivoire, MPCI, yatangiye kwivumbura mu kwezi kwa cyenda.

Umutwe MPCI ubu ufite kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwa Cote d’Ivoire uhereye mu majyaruguru, ukaba ari na wo uri mu mishyikirano na guverinoma i Lome, muri Togo.

Iyo mishyikirano imaze ukwezi gusaga itangiye, ariko kugeza ubu nta cyo irageraho. Ejo bwo havutse ikindi kibazo. Umuhuza bikorwa ushinzwe ububanyi n’amahanga m’umutwe MPCI yavuze ko bashobora kwanga umushinga w’amasezerano y’amahoro wa guverinoma.

Ayo masezerano ngo aribanda kuri guverinoma n’amashyaka ya poritiki yo muri Cote d’Ivoire, ariko ntakemure ikibazo cya mbere cy’uwo mutwe ukomeje gusaba ko Perezida Laurent Gbagbo yegura, hakaba andi matora.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG