Uko wahagera

HCR Iratabariza Impunzi Zo muri Cote d'Ivoire - 2002-12-04


Perezida Laurent Gbagbo wa Cote d’Ivoire yaraye abonanye na mugenzi we wo muri Burkina Faso muri Mali. Imibonano yabo yari igamije kuvuga ku kibazo cy’intambara muri Cote d’Ivoire, n’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Guverinoma ya Cote d’Ivoire yakunze gushinja Burkina Faso gufasha abayirwanya mu majyaruguru. Ibyo Burkina Faso irabihakana.

Abo bagabo bombi bahanye umukono k’umugaragaro ariko icyavuye mu mishyikirano yabo nticyamenyekanye.

Hagati aho, Liberia - ishinjwa ubu kuba ishyigikiye indi mitwe 2 irwanya guverinoma ya Cote d’Ivoire mu burengerazuba- ku wa 2 yafunze umupaka wayo n’icyo gihugu.

Umuryango w’Abibumbye wo urimo gusaba ibihugu byose bituranye na Cote d’Ivoire gukomeza gufungura imipaka yabyo kugira ngo abasivili b’inzirakarengane bashobore guhunga imirwano.

Ruud Lubbers uyobora ishami ry’uwo muryango ryita ku mpunzi, HCR, avuga ko mu burengerazuba bw’Afurika hari impunzi zihagije, ko nta zindi zagombye kwongerwaho. HCR irimo gusaba izindi mfashanyo za miriyoni 5 z’amadolari zo gutabara muri Cote d’Ivoire mu gihe cy’amezi 3.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG