Uko wahagera

Al Qaida Iritirirwa Ibitero byo muri Kenya - 2002-12-02


Ku wa kane Perezida Arap Moi wa Kenya azabonana na Perezida George Bush hano i Washington.

Mu mibonano yabo bazavugana ku bibazo by’umutekano mpuzamahanga. Muri iyo mibonano kandi na minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, azaba ahari.

Bazabonana hashize icyumeru kimwe ibyihebe bihitanye abantu 15 kuri Hotel y’Umunyaisrael hafi y’i Mombasa, muri Kenya. Ibyo byihebe kandi byanahushije indege itwara abagenzi ya Israel yari ivuye ku kibuga cy’i Mombasa, igiye muri Israel.

Ku wa mbere Perezida Bush yahamagaye Perezida Arap Moi kuri telefoni, yifatanya na we mu bitero by’ibyihebe byibasiye igihugu cyane.

Muri ibyo bitero byombi Israel irimo gutunga agatoki umutwe w’ibyihebe Al Qaida. Minisitiri w’ingabo wa Israel, Shaul Mofaz, avuga ariko ko nta bimenyetso bifatika bari babona.

Umutegetsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika utashatse ko izina rye ritangazwa avuga ariko ko missiles 2 zakoreshejwe mu kurasa kuri iyo ndege ya Israel muri Kenya zigomba kuba zarakorewe hamwe n’indi missile yarashwe ku ndege y’intambara y’Amerika muri Arabia Saoudite mu kwezi kwa 6.

Nimero z’izo missiles zose ngo zegeranye n’izo iyo missile yo muri Arabia Saoudite. Ibyo rero ngo byerekana ko zishobora kuba zarakoreshejwe n’abantu cyangwa agatsiko kamwe.

Mu kwezi kwa 6, umuntu waba ngo yari akoranaga n’umutwe Al Qaida yemeye ko yarashe missiles ku ndege y’intambara y’Amerika ihaguruka ku kibuga cy’indege muri Arabia Saoudite. Icyo gihe ariko iyo missiles ntiyahamije iyo ndege.Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG