Uko wahagera

Muri Cote d'Ivoire Rwongeye Kwambikana - 2002-11-29


Ku wa 4 muri Cote d’Ivoire imirwano yongeye kurota hagati ya guverinoma n’abasirikari bayivumbuyeho.

Abasirikari b’Abafaransa bakurikirana uko agahenge kubahirizwa bavuga ko imirwano yabereye ahitwa Vavoua, mu burengerazuba, ubwo ingabo za guverinoma zarengeraga ibirindiro by’abasirikari bivumbuye muri ako karere. Hari amakuru avuga ko ngo abasirikari ba guverinoma bafite abacanshuro babafasha kurwana.

Imirwano yadutse nyuma y’aho impande zombi ziteraniye amagambo ku wa 3, zishinjanya kurenga ku gahenge.

Hagati aho, undi mutwe uvuga ko ushyigikiye general Robert Guei wishwe imirwano igitangira mu kwezi kwa 9 uvuga ko na wo wigaruriye umugi wa Danane, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Cote d’Ivoire. Uwo mutwe mushyashya unarwanira no hafi y’umugi wa Man na wo wegereye aho Danane.

General Guei yishwe n’abasirikari ba guverinoma mu masaha ya mbere ya nyuma y’aho abasirikari batangiriye kwivumbura ku itariki 19 z’ukwezi kwa 9.

Imishyikirano i Lome yo ikomeje guseta ibirenge kubera kunanirwa kumvikana ku bibazo byose. Abasirikari bivumbuye barasaba andi matora, na perezida Gbagbo akegura, mu gihe guverinoma ya Cote d’Ivoire yo isaba abo basirikari gushyira intwaro zabo hasi.




Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG