Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Haracyari Ah'amagambo Gusa - 2002-11-26


Igihugu cya Ghana cyabeshyuje amakuru avuga ko ngo cyemeye gufasha guverinoma ya Cote d’Ivoire kurwanya abasirikari bayivumbuyeho.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Gahanda, Hackman Owusu Agyeman, avuga ko ayo makuru ari agahomamunwa. Na ho minisitiri w’ingabo wa Ghana, Kwama Addou Kufuor, yatangaje ko ayo makuru nta shingiro afite.

Ku cyumweru, Guillaume Soro uyoboye intumwa z’abasirikari bivumbuye k’ubutegetsi bwa Cote d’Ivoire, yashinje Ghana kuba ngo yaremeye kuzaha guverinoma ya Cote d’Ivoire abasirikari bagera ku 100. Ghana kandi ngo inemerera ingabo za Cote d’Ivoire kugaba ibitero kuri abo basirikari iturutse muri Ghana. Soro yavuze ko bashaka kujya Accra muri Ghana, kuvugana n’abategetsi baho kuri icyo kibazo.

Ibyo byose biravugwa mu gihe abashyamiranye muri Cote d’Ivoire bakomeje imishyikirano i Lome, muri Togo.

Kugeza ubu iyo mishyikirano ikomeje guseta ibirenge. Abasirikari bivumbuye banze gushyira intwaro zabo hasi nk’uko guverinoma yabibasabaga. Guverinoma na yo yemeraga ko izahindura itegeko nshinga nk’uko babisaba, kandi hakaba n’ingabo zo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika zizahagarara hagati y’impande zombi.

Abo basirikari kandi bakomeje gusaba ko perezida Laurent Gbagbo yegura, habaka andi matorwa. K’uruhande rwa guverinoma, ibyo ntibabikozwa.




Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG