Uko wahagera

Inkiko za Gacaca Mu Rwanda Ziziyongera - 2002-11-26


Urwanda rwaraye rutangiye ibikorwa byo kwongera inkiko za gacaca. Abategetsi b’Urwanda bavuga ko izo nkiko zizashyirwa mu tugari dusaga 100 mu byumweru 2 biri imbere.

Inkiko za gacaca za mbere zashyizweho mu kwezi kwa 6 mu rwego rw’igerageza.

Muri izo nkiko abaturage berekana abo icyaha gihama, bakanahitamo abacamanza bagenzura uko imanza zicibwa.

Inkiko za gacaca zigamije kwihutisha imanza z’abantu basaga ibihumbi 100 bakekwaho uruhare mu itsembabwoko n’itsembatsemba byo muri 94. Izo nkiko zishobora gutanga ibihano byinshi, harimo n’icyo gufungwa zeru. Zishobora kandi no kugabanyiriza uwemeye gukorera leta imirimo atazahemberwa.

Gusa imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ntishira amakenga inkiko za gacaca kubera ko ababuranishirizwa muri izo nkiko batagira ba avocats baburanira. Abacamanza b'izo nkiko benshi na bo kandi ntibize iby’amategeko no guca imanza.




Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG