Uko wahagera

Irak: Abandi Bagenzuzi b'Intwaro Bahasesekaye - 2002-11-26


Muri Irak ubwaho abandi bagenzuzi b’intwaro b’Umuryango w’Abibumbye baraye bahasesekaye. Bazatangira akazi ko guhiga intwaro za kirimbuzi muri Irak ejo ku wa 3. Hari hashize imyaka 4 badakojeje ikirenge muri Irak.

Umukuru w’abo bagenzuzi, Hans Blix, avuga ko abo bagenzuzi ngo bemererwa kujya aho bashaka kandi aho bashakiye.

Ibyo Hans Blix yaraye abitangarije inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye akubutse muri Irak. Blix yavuze ko Irak ngo igombwa kwerekana k’uburyo budasubirwaho ko nta bitwaro bya kirimbuzi ifite koko.

XS
SM
MD
LG