Uko wahagera

Tanzania: 16 Baburiye Umwuka muri Gereza - 2002-11-20


Abapolisi bo muri Tanzania bavuga ko abanyururu 16 nibura baguye mu gasho kubera kubura umwuka. Ibyo ngo byabereye mu ntara ya Mbarali, mu majy’epfo y’uburengerazuba bwa Tanzania.

Abategetsi aho muri Tanzania bavuga ko abo bantu bapfuye ku cyumweru cyangwa ku wa 6. Ngo bari bagerekeranije mu gasho kagenewe abantu 30 gusa ari abanyururu bagera ku ijana na 15. Abandi banyururu benshi ngo bajyanywe mu bitaro. Babiri muri abo bari mu bitaro ngo bamerewe nabi cyane.

Minisitiri w’ubutegetsi muri Tanzania, Mohamed Seif Khatib, yanze kugira ibisobanuro byinshi atanga k’urupfu rw’abo banyururu. Avuga gusa ko ngo abapolisi bagiye aho Mbarali gukora anketi.

Ikinyamakuru Guardian cyo muri Tanzania cyanditse iyo nkuru ejo ku wa 2 kivuga ko ngo uwarindaga ako gasho yishe amatwi yumvishe abanyururu batakamba. We ngo yaketse ko ngo barimo ahubwo bacura umugambi wo gutoroka gereza.




Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG