Uko wahagera

Perezida Gbagbo Yemeye Ko Habaho Irindi Tegeko Nshinga - 2002-11-20


Perezida Laurent Gbabo wa Cote d’Ivoire yemeye kuzakoresha kamarampaka ku ihinduka ry’itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

Ibyo Perezida Gbagbo yabitangarije i Abidjan ku wa 2, aganira n’abanyemari.

Abakurikirana ibibera muri Cote d’Ivoire muri ino minsi basanga ayo magambo ngo yerekana ko guverinoma ya Cote d’Ivoire ifite ubushake bwo kwumvikana n’abasirikari bayivumbuyeho.

Abo basirikari barimo gusaba ko itegeko nshinga rihinduka, ndetse na Perezida Laurent Gbagbo ubwe akegura, hakaba andi matora.

Ku wa 2 kandi abasirikari bivumbuye bashyikirije abahuza ibindi byifuzo uretse ko nta bindi bisobanuro kuri ibyo byifuzo byatanzwe.

Hashize ibyumweru 3 imishyikirano itangiye i Lome muri Togo. Gusa kugeza ubu nta gifatika irageraho.

Icyakora agahenge impande zombi ziherutse gusinyana kamaze ukwezi gusaga kwubahirizwa.




Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG