Uko wahagera

Uburundi ngo Buzumvikana na FDD Vuba - 2002-11-18


Guverinoma y’Uburundi ivuga ko yizeye ko izaba yamaze kwumvikana n’umutwe FDD uyirwanya mbere y’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere iteganijwe ku itariki 25 z’uku kwezi.

Ibyo byaraye bitangajwe n’umukuru w’intumwa za guverinoma mu mishyikirano muri Tanzania, Ambroise Niyonsaba. Iyo mishyikirano na yo igomba gusubukurwa ejo ku wa 2.

Kugeza ubu umutwe PALIPEHUTU - FNL wanze kubonana na guverinoma y’Uburundi imbona nkubone. Ariko wavuganye n’abahuza mu mishyikirano.


Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG