Uko wahagera

Irak: Abagenzuzi b'Intwaro Baragerayo None - 2002-11-18


Abagenzuzi b’intwaro b’umuryango w’abibumbye baragera muri Irak none ku wa mbere. Baraba bagiye gusubukura akazi ko kugenzura intwaro za kirimbuzi za Irak.

Umukuru w’abo bagenzuzi, Hans Blix, hamwe na Mohammed El Baradei w’ibiro mpuzamahanga bigenzura intwaro za kirimbuzi, baragera i Baghdad, hamwe n’abakozi bazatunganya ibyuma by’itumanaho na za laboratoires abo bagenzuzi bazakoresha.

Abo bagabo bombi ku cyumweru bari mu kirwa cya Cypre. Aho muri Chypre Hans Blix yavuze ko ikibazo cy’intambara gisigaye mu maboko ya Irak, inama y’umutekano y’umuryango w’abibubmye, n’ibihugu bigize iyo nama. Iyo nama ngo ni yo izemeza ikizakurikiraho amaze gutanga raporo k’ukuntu Irak yubahiriza ibyemezo by’umuryango w’abibumbye mu mwaka utaha.

Hans Blix yatangaje kandi ko mu cyumweru gitaha ari bwo imirimo ya mbere yo kugenzura intwaro za Irak izatangaira. Akazi nyako icyakora ngo kazatangira nyuma y’uko Irak igaragarije ingano y’intwaro zayo za kirimbuzi n’aho ziri ku itariki ya 8 z’ukwezi gutaha.

Perezida George Bush wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko ashobora gutera Irak, kandi ko nta we uzihanganira amacenga ya Irak.

Uwungirije minisitiri w’intebe wa Irak, Tariq Aziz, we yatangaje ko Irak izakorana neza n’abagenzuzi b’intwaro b’Umuryango w’Abibumbye. Irak ngo izashyira ahabona ibinyoma bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziyibeshyera kuba ngo ifite ibitwaro bya kirimbuzi.

Hagati aho ikinyamakuru “The Los Angeles Times” cy’ino aha muri Amerika kivuga ko ngo Irak ishobora kuba irimo guhishira laboratoires zubatse mu modoka mu makamyo azerera muri Irak hose. Izo modoka ngo zishobora kwitiranwa n’amakamyo asanzwe. Ayo makuru ngo yaturutse ku bahanga b’Abanyairak bahuze icyo gihugu.

Abahanga mu bya gisirikari ino aha muri Amerika ngo ntibavuga rumwe ku cyakorwa kuri ayo makamyo aramutse agaragaye. Impungenge ngo ni uko kuyasukaho urusasu bishobora gutuma udukoko dutera indwara n’imyuka y’ubumara ishobora kuba iri muri izo modoka bikwira hose.

XS
SM
MD
LG