Uko wahagera

Amatangazo 16-17/11/2002 SET 2 - 2002-11-14


Editor : Etienne Karekezi
Date : 11/10/02

FAMILY REUNIFICATION #02- Sunday, 11/10/02



Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turabanza gutumikira aba bakurikira.

Hari Kanyarwanda Japhet utuye mu karere k’umugi wa Nyanza, umurenge wa Gahondo, akagari ka Nyarutovu, intara ya Butare; Mukankusi Leocadie utuye mu karere ka Bukamba, umurenge wa Ruhondo, akagari Cyanya n’umuryango wa Rusigaliye Augustin utuye mu cyahoze cyitwa komine Mugambazi, segiteri Kirwa, perefegirura ya Kigali ngali, Nyandwi Consolata, Dusengimana Florida na Van-Dame Niyibizi bagize umuryango wa Gahaya Philippe, bakaba batuye muri zone Kamenge, quartier Kavumu, Ibarabara rya Gatatu nimero 53, Bujumbura, Burundi.

Turatumikira kandi n'inshuti n’abavandimwe ba Nkunzurwanda Gabriel wabaga mu gihugu cya Zambiya, mu mugi wa Lusaka na Madame Mukankusi Mariye Goretti utaravuze aho abarizwa muri iki gihe, Niyimpa Julie utuye ku Muhororo, mu karere ka Nyagisagara, mu cyahoze cyitwa komine Kibirira, intara ya Gisenyi; umuryango wa Nsengiyumva Stanislas utuye ku murenge wa Mahembe, akagari ka Mutobo, akarere ka Ntenyo, ahahoze ari komine Mukingi, intara ya Gitarama na Gasana Etienne bakunda kwita Ngurinzira akaba abarizwa I Lusaka, mu gihugu cya Zambiya.

1. Duhereye ku butumwa bwa Kanyarwanda Japhet utuye mu karere k’umugi wa Nyanza, umurenge wa Gahondo, akagari ka Nyarutovu, intara ya Butare ararangisha umwana we Sibomana Jean Bosco waburiye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1994. Aramumenyesha ko amakuru aheruka yamubwiraga ko ashobora kuba ari mu nkambi ya Kiranzuro ho muri zone ya Warekare, mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba rero ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza amumenyesha ko Bizimana Asiel na Nepo bari kumwe, ubu bageze mu Rwanda bakaba bari amahoro. Ngo abana bose baramutashya cyane kandi ngo baramwifuriza ko yakwifashisha imodoka z’imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi ikamufasha gutaha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukankusi Leocadie utuye mu karere ka Bukamba, umurenge wa Ruhondo, akagari Cyanya aramenyesha umugabo we Habimana Viateur uba muri Congo-Brazzaville ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo kubera ko akenewe mu rugo byihitirwa. Mukankusi aramumenyesha kandi ko umukecuru we ndetse n’umwana we bitabye Imana. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Habimana ko yabimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Rusigaliye Augustin utuye mu cyahoze cyitwa komine Mugambazi, segiteri Kirwa, perefegirura ya Kigali ngali urarangisha umwana wabo Nshimiyimana Eliezer wasigaye mu cyahoze cyitwa Zayire. Uramusaba ko niba akiriho yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo cyangwa akabawumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umumenyesha ko umubyeyi we, bashiki be ndetse na murumuna se Nsabimana Eliab bose batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Ngo ashobora kubandikira akoresheje aderesi za murumuna we Nsabimana Eliab, B.P. 952 Kigali. Ashobora kandi no kumuhamagara kuri nimero za telefone 250 08525565.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Nyandwi Consolata, Dusengimana Florida na Van-Dame Niyibizi bagize umuryango wa Gahaya Philippe, bakaba batuye muri zone Kamenge, quartier Kavumu, Ibarabara rya Gatatu nimero 53, Bujumbura, Burundi bararangisha umuhungu witwa Mbarushimana Benoit, baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1996, I Sake ho muri Goma. Barasaba rero uwo Mbarushimana ko niba yumvise iri tangazo yakwihutira kubamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Barakomeza bamumenyesha ko abavukana be bari I Burundi kandi ko bamusuhuza cyane. Bararangiza ubutumwa bwabo rero basaba n’undi mugiraneza wese waba azi aho uyu barangisha aherereye ko babimumenyesha bifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika.

5. Dukurikijeho butumwa bw’inshuti n’abavandimwe ba Nkunzurwanda Gabriel wabaga mu gihugu cya Zambiya, mu mugi wa Lusaka baramenyesha umuryango we, inshuti ndetse n’abavandimwe ko uwo Nkunzurwanda Gabriel yitabye Imana ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa cumi umwaka w’ ibihumbi bibiri na kabiri azize uburwayi, akaba yarashyinguwe ku ya 21 I Lusaka, mu irimbi rya Chingwere. Uwo muryango ukaba ubimenyesheje cyane cyane abo mu muryango we bari I Kibungo ndetse n’inshuti ze babanaga muri JOC, I Kigali. Ngo nyakwigendera Nkunzurwanda asize inyuma umugore n’umwana w’umukobwa ufite imyaka ibiri. Bararangiza itangazo ryabo bashimira ababafashe mu mugongo bose mu burwayi bwe ndetse no mu ishyingurwa rye.

6. Tugeze ku butumwa bwa Madame Mukankusi Mariye Goretti utaravuze aho abarizwa muri iki gihe aramenyesha umugabo we Ndahimana Gregoire ukomoka mu karere ka Budaha, ahahoze ari komine Kivumu, intara ya Kibuye, ubu akaba abarizwa muri province ya Karehe, muri Kivu y’amajyepfo, mu cyahoze cyitwa Zayire, ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo asabwe kandi kuzana abana kugira ngo babashe gukurikira amasomo mu Rwanda. Madame Mukankusi aboneyeho gusaba undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mugaho we Ndahimana Gregoire ko yabimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Niyimpa Julie utuye ku Muhororo, mu karere ka Nyagisagara, mu cyahoze cyitwa komine Kibirira, intara ya Gisenyi aramenyesha umwuzukuru we Niyigena Karlos ko mushiki we Uwamahoro Vanissa yatahutse. Aramusaba rero ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira kumumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe kugira ngo amufashe gutahuka kubera ko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo asabye n’undi wese waba amuzi kubimumenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Nsengiyumva Stanislas utuye ku murenge wa Mahembe, akagari ka Mutobo, akarere ka Ntenyo, ahahoze ari komine Mukingi, intara ya Gitarama uramenyesha Serutwa Jean Bosco na Niyonzima Eugenie, bahunze berekeza muri zone Masisi, ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko niba bakiriho babamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Uwo muryango urakomeza umenyesha Serutwa ko umugore we n’umwana batahutse bakaba bari mu rugo. Urarangiza ubutumwa bwawo ubamwnyesha ko umukecuru abatashya, kandi ko umusaza yitabye Imana. Ngo babishoboye bakwihutira gutahuka kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Gasana Etienne bakunda kwita Ngurinzira akaba abarizwa I Lusaka, mu gihugu cya Zambiya ararangisha abana be baburanye mu ntambara yo muri 94. Abo bana akaba ari Nteziryayo Jean Bosco, Musabyimana Celine n’umwana we, Dominiko, Mugirwanake Theodette, Nyirabahire Gabudiyoza, Mbonankira Etienne na Mukabuzizi Vedasiyana. Gasana arifuza kandi kumenya amakuru y’imiryango ya Hemerintwari Israel, Mushana Callixte, Birasinyeli Francois, Ruziga Silas, Renzaho Tharcisse, Ndamijuwimye n’umuryango wa Nyilimana Augustin, bose bakaba barabarizwaga ku Gikongoro. Ararangiza ubutumwa bwe rero amenyesha ababa bumvise iri tangazo muri abo yavuze haruguru ko Bahati Boniface yitabye Imana mu nkambi ya Mayukwayukwa, mu gihugu cya Zambiya.

Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG