Uko wahagera

Abasivili ngo Bamerewe Nabi Muri Uganda - 2002-10-31


Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu uvuga ko umubare w’abasivili bahungabanywa muri Uganda urimo kwiyongera.

Ku wa 3 Human Rights Watch yashyize ahagaragara inyandiko ku ntambara yo muri Uganda, inatanga ingero z’ibibi bikorerwa abasivili mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Human Rights Watch ishinja igisirikari cya Uganda n’umutwe Lord’s Resistance Army urwanya guverinoma y’i Kampala kuba bose bibasira abasivili mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Human Rights Watch ivuga ko umutwe Lord’s Resistance Army wibasiye kenshi inkambi z’impunzi n’ingo z’abaturage. Ngo hari inkambi imwe uwo mutwe wishemo impunzi z’Abanyasudani zisaga 50. Muri uku kwezi kwa 10 na bwo Lord’s Resistance Army na bwo ngo yagabye igitero mu baturage, itwikira abantu basaga 20 mu ngo zabo.

Mu bitero bya Lord’s Resistance Army kandi ngo ishimuta n’abasivili, ikanasahura ingo z’abantu, n’inkambi z’impunzi n’abavanywe mu byabo n’intambara.

Ingabo za Uganda na zo ariko ngo nta bwo ari shyashya. Human Rights Watch ivuga ko izo ngabo ngo zagiye zivana abaturage ibihumbi n’ibihumbi mu ngo zabo mbere yo kuhamisha amabombes. Amakuru atangwa n’abantu batuye muri ako karere yemeza ko hari abasivili ayo mabombe yahitanye.

Human Rights Watch ivuga kandi ko guverinoma y’i Kampala ngo itubahiriza amasezerano y’i Geneve ateganya ko abasivili bahungishijwe imirwano bahabwa imfashanyo za ngombwa. Ngo hari abasivili basaga ibihumbi 500 baheze mu nkambi guverinoma yabahungishirijemo imirwano kuva muri 1996.

Human Rights Watch yasabye guverinoma y’i Kampala gukingira abasivili no kubonera imfashanyo abavanwa mu byabo n’intambara. Human Rights Watch ivuga ko Abanyauganda basaga ibihumbi 550 bamaze kuvanwa mu byabo n’intambara kuva mu kwezi kwa 9 muri uyu mwaka. Abo baturage ngo bashobora kutagira icyo basarura muri uyu mwaka kubera kudahinga no kutita ku myaka yari yahinzwe.

Impunzi z’Abanyasudani zisaga ibihumbi 24 na zo ngo zarimutse kubera imirwano.

XS
SM
MD
LG