Uko wahagera

Amatangazo 02-03/11/2002 SET 2 - 2002-10-31


CENTRAL AFRICA DIVISION
Editor : Etienne Karekezi
Date : 10/27/02


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turabanza gutumikira aba bakurikira. Hari Tabaruka Evode utuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Kabagari, umurenge wa Nyakogo; Byigize Aaron ubarizwa mu nkambi ya Bobole, I Maputo, mu gihugu cya Mozambike na Mukamana Drocela ubarizwa muri village ya Moukouangu ho muri Congo-Brazzaville.

1. Duhereye ku butumwa bwa Tabaruka Evode utuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Kabagari, umurenge wa Nyakogo aramenyesha Kanyandwi Francois, Nshimiyimana Narcisse, Nsabimana uzwi cyane ku izina rya Shabade; bose bakaba barasigaye I Walekale, ahitwa Kirambo-Mukowa, mu cyahoze cyitwa Zayire. Tabaruka arabasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva itangazo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza abamenyesha ko yageze mu Rwanda ku ya 9 z’ukwa gatanu, 2001. Arabamenyesha kandi ko Ntazinda Theoneste na we yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe n’abana boze, ubu bakaba bari I Kigali, muri komine Kanombe. Arabasaba kandi ko baramutse babonye Mama Gatoya ko bamubwira gutahuka kuko umuryango we n’abana be yari yarabuze bose batahutse muri 97. Ararangiza abasaba kumusuhuliza umuryango wa Pascal Muhima na Delfe Gatoto.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Byigize Aaron ubarizwa mu nkambi ya Bobole, I Maputo, mu gihugu cya Mozambike arasuhuza murumuna we Nkurunziza Augustin na madamu we Peteronila Mukalivuze batuye mu Bugarama, segiteri Nzahaha, serire Gihundwe, perefegitura Cyangugu; araramutsa kandi Nyirambashage Azela, Rusi, Nataliya na Ngelina, Mukabalinda Sezaliya n’abavandimwe be bose, Ibuzayayo Yohani, Habyalimana Ildephonse, Nyiragashoki Denize, Mugozi, Musheshamali, Rukerangoma Aloys, Rihamye Deo n’umubyeyi we Genoveva. Arakomeza abamenyesha ko ubu asigaye aba I Maputo mu gihugu cya Mozambike. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mukamana Drocela ubarizwa muri village ya Moukouangu ho muri Congo-Brazzaville arasuhuza ababyeyi be batuye muri serire Kanenga, perefegitura Gitarama, Mukahigiro Olive Marie Brigitte utuye muri komine Bulinga, perefegitura Gitarama, nyina wabo Nyambuga Souzana utuye I Nyabikenke na ho akaba ari muri perefegitura ya Gitarama. Arakomeza rero ubutumwa bwe abamenyesha ko ari kumwe na musaza we Habumugisha Edouard, bakaba bari I Moukouangu, mu gihugu cya Congo-Brazzaville. Arasaba kandi Bitegekimana Leonidas ko yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru yabo ndetse n’aya Nyiramasengesho Patricia. Ngo bashobora kwifashisha radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa bakandika bakoresheje aderesi zikurikira. C/O Frere Michel, B.P. 1722 Bangui, Republique Centre Africaine.

MUSIC BRIDGE

Mukomeje kumva radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda. Dukomeje kubatumikira. Mu kanya tugiye gukomereza ku butumwa bwa Hakolimana Valens ukomoka muri serire Karama, segiteri Kavumu, komine Buyoga, perefegitura Byumba, ubu akaba abarizwa muri village Nombe, district Loukolela, Congo-Brazzaville; Rehema Gaudence ubarizwa I Kintele, muri Congo-Brazzaville na Habineza Fabien ubarizwa mu nkambi y’impunzi ya Maheba, mu gihugu cya Zambia.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Hakolimana Valens ukomoka muri serire Karama, segiteri Kavumu, komine Buyoga, perefegitura Byumba, ubu akaba abarizwa muri village Nombe, district Loukolela, Congo-Brazzaville ararangisha nyirasenge Nzayomaze Marie Fortunee n’umugabo we Gahungu Wvariste n’abana baboMunyaneza Jean Claude, Ndamage na Ndanguura. Hakolimana aramenyesha kandi umubyeyi we Kayiganire Jean, nyirakuru na mushiki we bari mu Rwanda ko ubu ari ahitwa Gombe, mu gihugu cya Congo-Brazzaville akaba abana na Mutuyimana Theogene. Arakomeza amenyesha ababyeyi be ko murumuna we Ndayambaje Jean Claude yitabye Imana bakiri mu cyahoze cyitwa Zayire. Ararangiza ubutumwa bwe arangisha kandi asuhuza Rutazana Deogratias, Kalinda Leobard na Musoni Straton ubarizwa mu Budage akaba amusaba ko abishoboye yamwoherereza aderese ze.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Rehema Gaudence ubarizwa I Kintele, muri Congo-Brazzaville ararangisha Edouard Mugabaligira, Gaspard bakunda kwita Rukara, Munyanshongore Leonard, Nyirabagenzi Marie, Kanziga Asiteli, Gakuba Frederick na Murekatete Germaine. Aba bose akaba akeka ko baba baratahutse bakaba bari mu Rwanda. Arabasaba rero ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira kumumenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Rehema arakomeza kandi arangisha Muramu we Nyirabahutu Venantie wahungiye mu gihugu cya Tanzaniya, Mukankubana Eugene n’umugabo we Edmond bakomoka muri perefegitura Kibungo, komine Sake, segiteri Gituza, serire Mpfune. Ararangiza itangazo rye asaba umuntu wese waba azi abavuzwe muri iri tangazo ko yabibamenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Habineza Fabien ubarizwa mu nkambi y’impunzi ya Maheba, mu gihugu cya Zambia ararangisha umwana we w’umukobwa witwa Uwihanganye Sitefaniya uri mu kigero cy’imyaka 12, akaba ari inzobe, bakaba kandi bakunda kumwita Sabina. Uwo mwana ngo akaba yaraburiye I Kiluwanja ho muri Angola. Habineza arasaba uwaba azi aho ahereereye ko yabimumenyesha acishije itangazo kuri radiyo I jwi ry’Amerika cyangwa se akamwandikira anyujije ibarwa kuri paruwasi St. Marie y’I Maheba, P.O Box 110035 Solwezi, Zambia. Abandi arangisha akaba ari umubyeyi we Nayabo Sifora, Mukakagino Vestine, Uzamukunda Bernadette, Nyirahitimana Esperance, Nyaminani Francois, Nteziryayo Francois, Nkulikiyumucyo Asiyeli na Habimana Jean. Habineza akaba arangiza ubutumwa bwe asaba abo arangisha bose ko bakimara kumva iri tangazo basabwe kwihutira kumumenyesha amakuru yabo muri iki gihe ndetse n’aho baherereye. Ngo bashobora kumwandikira bakoresheje aderesi yavuzwe haruguru.

MUSIC BRIDGE

Nshuti mukomeje kudutega amatwi na mwe mugifungura amaradiyo yanyu, turabibutsa ko mukomeje kumva radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda. Mu kanya turasoza iyi gahunda yahariwe ubutumwa bwanyu. Mbere ariko y’uko dusoza, turagira ngo twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579. Nk’uko twabibabwiye rero mu kanya tugiye gusozereza iyi gahunda yacu ku butumwa bw’aba bakurikira. Hari Nsabimana Emmanuel uvuka mu ntara ya Kibuye, akarere ka Kivumu, akagari ka Kigali, ubu akaba abarizwa I Loukolela, muri Congo-Brazzaville; Sinzibiramuka Benjamin uba muri Congo-Brazzaville, akaba akoresha aderesi ikurikira. 175, Rue Franceville, Quinze, B.P 15355 Brazzaville, Republique du Congo na Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Musabyimanba Liberata ubarizwa ku murenge wa Bunyogombe, akarere k’umujyi wa Ruhango,Paruwasi Ruhango, B.P 15 Ruhango, Gitarama. 7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nsabimana Emmanuel uvuka mu ntara ya Kibuye, akarere ka Kivumu, akagari ka Kigali, ubu akaba abarizwa I Loukolela, muri Congo-Brazzaville aramenyesha Nzabigerageza Theoneste uri mu nkambi y’impunzi ya Maheba, muri Zambia ko itangazo yatanze kuri radiyo BBC Gahuzamiryango yaryumvise ku ya 26/06/99. Aramumenyesha rero ko ubu abarizwa ahitwa I Loukolela, mu gihugu cya Congo-Brazzaville. Ngo aramumenyesha kandi ko yaburanye na Gatabazi Adiriyani na madamu we Mujawamariya Jeanne n’abana babo mu mwaka w’ 1997 ubwo bari mu cyahoze cyitwa Zayire. Nsabimana arasaba rero uwaba akiriho ko yabimumenyesha, akanamumenyesha amakuru ye muri iki gihe n’aho abarizwa. Ngo yabimumenyesha anyujije itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Sinzibiramuka Benjamin uba muri Congo-Brazzaville, akaba akoresha aderesi ikurikira. 175, Rue Franceville, Quinze, B.P 15355 Brazzaville, Republique du Congo, akaba yari atuye muri serire Wimana, segiteri Kivumu, komine Nyamabuye, perefegirura Gitarama ararangisha ababyeyi ne Semana Theresphore na Nyirabahuzi Daphrose, mukuru we Zilimwabo Florien, mushiki we mukuru Utazirubanda Theodosie na barumuna be, ba nyirarume Gategekimana Theoneste, Felicien na Frodouard. Arakomeza kandi arangisha ba nyirasenge Cecile na Monique, inshuti ye Gatete Anatole, ba se wabo Nyandwi Celestin n’undi bakunda kwita Gituza. Arabamenyesha rero ko baramutse bashatse kumugezaho amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bamwandikira kuri aderesi yavuzwe haruguru cyangwa se bagahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Ngo bashobora no kumuhamagara bakoresheje nimero za telefone zikurikira 00242 664308 Ararangiza kandi asuhuza abari abaturanyi babo Nzitabakuze Xavier na Tabaro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Musabyimanba Liberata ubarizwa ku murenge wa Bunyogombe, akarere k’umujyi wa Ruhango,Paruwasi Ruhango, B.P 15 Ruhango, Gitarama akaba arangisha mukuru we Niyibizi Tereza na murumuna we Ntukanyagwe Jakelina. Aba bose bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, muri 96. Musabyimana arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko ubu ari mu Rwanda hamwe n’umuryango we wose. Ararangiza rero amumenyesha ko umusaza, Buranga, Cyiza Jean Pierre ndetse na Mukandanga Marina bose ubu batahutse.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG