Uko wahagera

Centrafrique: Patasse Ngo Ashyikirane Cyangwa Yegure - 2002-10-30


Muri Centrafrique guverinoma ikomeje kwesurana n’abayivumbuyeho mu murwa mukuru Bangui. Ku wa 2 imirwano yari imaze iminsi 5 idacogora.

Ku wa 2 kandi buri ruhande ngo rwongereye abasirikari mu birindiro byarwo. Hari amakuru avuga ko abarwanya guverinoma basatiriye ingoro ya perezida, hamwe na radio na television bya leta ya Centrafrique. Ku wa mbere ho imirwano yari yabereye hafi y’ingoro ya Perezida Ange Felix Patasse n’inzu y’inteko ishinga amategeko.

Abayoboke ba general Francois Bozize wahoze ari umugaba w’ingabo za Centrafrique bafashe intwaro ku wa 5 bashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Patasse. Muri ino minsi, uwo Bozize ngo ahora mu ngendo hagati y’Ubufaransa na Tchad.

Abayoboke ba general Bozize ubu ngo bamaze kwigarurira icya 3 cy’umurwa mukuru, Bangui. Ibiro ntaramakuru by’Umuryango w’Abibumbye, IRIN, bivuga ko abayoboke ba Bozize banataye muri yombi umuvugizi wa perezida, Prosper Ndouba. Uwo Ndouba yasabye guverinoma ya shebuja gutangira gushyikirana n’abayivumbuyeho.

Guverinoma ya Centrafrique yo ishyigikiwe n’abasirikari n’indege z’intambara za Libya. Guverinoma irashinja Tchad kuba ishyigikiye abayirwanya. Tchad yo ariko irabihakana.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko ababibonye bemeza ko imirwano imaze kugwamo nibura abantu 20. Abasivili ibihumbi n’ibihumbi na bo bahunze imirwano.

Ku wa mbere umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Koffi Annan, yamaganye abayoboke ba Francois Bozize, abasaba gushyira intwaro hasi.

Kugeza ubu ariko nta we uzi niba abarwanya guverinoma ya Centrafrique biteguye gushyira intwaro zabo hasi. Ibiro ntaramakuru by’Umuryango w’Abibumbye, IRIN, bivuga ko ku wa gatandatu Francois Bozize ubayobora yatangarije Radio France Internationale ko ari we uri inyuma y’imirwano yo muri Centrafrique. Yanasabye kandi perezida Ange Felix Patasse gutangira gushyikirana n’abatavuga rumwe na we, cyangwa akegura.

XS
SM
MD
LG