Ku wa 3 imishyikirano hagati ya guverinoma ya Cote d’Ivoire n’abayivumbuyeho izatangira i Lome, muri Togo. Intumwa za guverinoma ya Cote d’Ivoire zamaze kugera i Lome ku wa mbere.
Bizaba bibaye ubwa mbere impande zombi zicarana mu mishyikirano imbona nkubone.
Abategetsi ba Cote d’Ivoire basaba abasirikari bivumbuye guhita bashyira intwaro hasi. Ibyo Perezida Laurent Gbagbo yaraye yongeye kubitangariza no kuri television, avuga ko guverinoma ye igishaka imishyikirano ariko igashyikirana ari uko abayivumbuyeho babanje gushyira intwaro zabo hasi. Abivumbuye bo ariko bavuga ko amasezerano ayo ari yo yose agomba no kubamo ko Perezida Laurent Gbagbo azegura, hakaba n’andi matora.
Mu kwezi gushize ni bwo abasirikari bagera kuri 700 bivumbuye kuri guverinoma ya Cote d’Ivoire, bigarurira hafi kimwe cya kabiri cya Cote d’Ivoire. Ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’uburengerazuba bw’Afurika, ECOWAS, bazajya gukurikirana uko agahenge hagati y’impande zombi kubahirizwa. Ako gahenge kamaze icyumweru gisaga Kubahirizwa.