Abahuza hagati ya guverinoma ya Cote d’Ivoire n’abasirikari bayivumbuyeho baritegura imishyikirano hagati y’mpande zombi muri iki cyumweru.
Mu nama y’abo bahuza yabereye Abidjan muri Cote d’Ivoire mu cyumweru gishize, Perezida Gnassingbe Eyadema wa Togo yasabwe kuba umuhuza mukuru muri iyo mishyikirano. Ikiciro cya mbere cy’iyo mishyikirano ngo kiratangira mu minsi mikeya.
Muri iyo nama kandi ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’uburengerazuba bw’Afurika, ECOWAS, byiyemeje kwohereza abasirikari ibihumbi 2000 muri Cote d’Ivoire kureba uko agahenge hagati y’impande zombi kwubahirizwa.
Abaminisitiri b’ibihugu bigize ECOWAS uko ari 15 baracyanononsora umubare w’abasirikari buri gihugu kizohereza, n’amafaranga azakenerwa mu kazi kabo.
Abo basirikari ba ECOWAS bazasimbura abasirikari b’Abafaransa amagana n’amagana ubu bakurikirana ako gahenge hagati ya guverinoma ya Cote d’Ivoire n’abasirikari bayivumbuyeho. Ako gahenge kamaze icyumweru gisaga gakurikizwa.