Uko wahagera

Imishyikirano y'Abanyecongo Ngo Iragenda Neza - 2002-10-27


Imishyikirano hagati ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abayirwanya muri Afurika y’Epfo ngo ikomeje kugenda neza.

Ibyo byatangajwe ku cyumweru n’intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Moustapha Niasse.

Moustapha Niasse avuga ko iyo mishyikirano igenda buhoro ku bibazo bimwe na bimwe. Gusa ngo ni ko bihora bigenda ku bibazo bikomeye mu mishyikirano ya poritiki nk’iyo.

Mu bari muri iyo mishyikirano harimo abahagarariye guverinoma y’i Kinshasa, n’abahagarariye imitwe iyirwanya, RCD na MLC.

Abashyigikirana barashaka uko bakwumvikana ku ishyirwaho rya guverinoma y’inzibacyuho yahuza abanyecongo bose.

Iyo guverinoma ngo yaba igizwe na ba visi-perezida 4, umwe muri buri mutwe urwanya guverinoma y’i Kinshasa, uwa guverinoma n’undi uhagarariye andi amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

XS
SM
MD
LG