Uko wahagera

Amatangazo 26-27/10/2002 SET 2 - 2002-10-27


CENTRAL AFRICA DIVISION
Adapter: Dieudonne Cyubahiro
Editor : Etienne Karekezi
Date : 10/20/02

FAMILY REUNIFICATION #03-November, 02

Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turabanza gutumikira aba Ujeneza utuye muri segiteri Murambi, serire Nyundo, paruwasi Muyanza bakurikira. Hari Umuryango wa Nshingangabo Ferederiko utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Kaduha; Mukankusi Leocadie utuye mu karere ka Bukamba, umurenge wa Ruhondo, akagari ka Cyanya, intara ya Ruhengeri na Munyandinda Alain Christian ubarizwa I Gikondo, muri Kigali y’umujyi.

1. Duhereye ku butumwa bwa’umuryango wa Nshingangabo Ferederiko utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Kaduha ararangisha umufasha we witwa Mukantwari baburanye mu ntambara yo muri 94, bakaba bakeka ko ashobora kuba ari mu gihugu cya Zambia. Baramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwo muryango urakomeza kandi urangisha abana Mukashyaka Lerata, Mujawingoma Meranie, Nirema Jacqueline, Twagirimana Vincent na Siborurema Francois. Ngo uwaba azi aho abarangishwa muri iri tangazo yaba agize neza abibamenyesheje.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukankusi Leocadie utuye mu karere ka Bukamba, umurenge wa Ruhondo, akagari ka Cyanya, intara ya Ruhengeri aramenyesha umugabo we witwa Habimana Viateur, baburaniye I Mugunga ho mu cyahoze cyitwa Zayire, ubu akaba ari muri Congo-Brazzaville ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo kuko ngo ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza kandi amumenyesha ko Rukundo Patrick ndetse n’umukecuru we bitabye Imana. Ngo urwandiko n’itangazo yahitishije byose byabagezeho. Aramumenyesha kandi ko abo yabajije ubu bose bahungutse barimo bakuru be bose. Ararangiza amumenyesha ko Niyomucyo Esther ndetse n’umuryango wose bamukumbuye cyane kandi bakaba bamutashya. Aramusaba rero kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo kuko ibintu biriho byononekara.

3. Tugeze ku butumwa bwa Munyandinda Alain Christian ubarizwa I Gikondo, muri Kigali y’umujyi aramenyesha umubyeyi Munyandinda Leonard uri muri Canada, ariko akaba atazi umujyi aherereyemo ko ariho akaba ubu atuye ahitwa SEGEM, I Gikondo. Alain Christian arakomeza amusaba ko yakwihutira kumumenyesha neza amakuru ye n’umujyi arimo akimara kumva iri tangazo. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje aderesi ya e-mail alainchris03@yahoo.fr cyangwa agatelefona kuri 574780, ahobora kandi no kumuhamagara kuri 08450136. Ashobora kandi mumugezaho amakuru ye ahitishije itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango.

MUSIC BRIDGE

Mukomeje kumva radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda. Dukomeje kubatumikira. Mu kanya tukaba tugiye gukomereza ku butumwa bwa Namahoro Eugene utuye mu karere ka Gasiza, umurenge wa Gasasa, akagari ka Gasasa, intara ya Gisenyi; Mbarubukeye Cyprien wari utuye muri segiteri Mwendo, komine Gashora, perefegitura Kigali na Ndikumana Metusera utuye ku murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, intara ya Kigali y’umujyi.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Namahoro Eugene utuye mu karere ka Gasiza, umurenge wa Gasasa, akagari ka Gasasa, intara ya Gisenyi arasaba mukuru we Ndayambaje Benoit ko yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe akimara kumva iri tangazo. Ngo yabibamenyesha yifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango; ashobora kandi bo gutelefona akoresheje nimero 512139 cyangwa akandi akoresheje aderesi ya e-mail namahoroe@hotmail.com . Namahoro ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abavandimwe be bose baraho kandi ko bamusuhuza, cyane cyane umudamu we n’umwana wabo Audrey.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mbarubukeye Cyprien wari utuye muri segiteri Mwendo, komine Gashora, perefegitura Kigali ararangisha abana ndetse n’abavandimwe be baburaniye mu cyaboze cyitwa Zayire mu mwaka w’1996. Amazina yabo akaba ari akurikira. Hari Niyonsaba Daniel, Mukantwali Valerie, Nyirangirimana Clotilde, Mugemana Claver, Nikolimera Cyliaque na Laurent Habanushaka. Mbarubukeye akaba akomeza itangazo rye amenyesha Nyamugabe na nyina Viyensiya wari utuye I Mbebeya, segiteri Gifurwe ko akiriho akaba atuye mu nkambi ya Maheba, mu gihugu cya Zambia. Ngo Anna Musoni Budensiyana ubu yibarutse abana batatu b’abahungu. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe bifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika.

6. Tugeze ku butumwa bwa Ndikumana Metusera utuye ku murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, intara ya Kigali y’umujyi ararangisha ababyeyi be baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabamenyesha ko ubu ari mu Rwanda hamwe na bashiki be babiri Mukeshimana na Mukabayigire. Ngo Mukeshimana akaba yarazanye na nyirarume. Arabasaba rero ko bakimara kumva iri tangazo bari bakwiye kwihutira gutahuka kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi ikibafasha gurahuka.

MUSIC BRIDGE

Nshuti mukomeje kudutega amatwi na mwe mugifungura amaradiyo yanyu, turabibutsa ko mukomeje kumva radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda. Mu kanya turasoza iyi gahunda yahariwe ubutumwa bwanyu. Ariko mbere y’uko dusoza, reka twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu: VOA Africa Division, Kirundi Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Ku bifuza kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet, aderesi ya e-mail yacu ni: central-africa@voanews.com . Naho Fax yacu yo ni: (202) 260-2579. Nk’uko twabibabwiye rero, mu kanya tugiye gusozereza iyi gahunda ku butumwa bw’aba bakurikira. Abo akaba ari Claver Binego utuye mu kagari ka Rurambo, umurenge wa Tumba, akarere ka Kinihira, intara ya Byumba; Nyirampatsimondo Veronika utuye ku murenge wa Nyamigina, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro na Ngayaboshya Pierre utuye mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Kaduha, akarere ka Muhanga, intara ya Girarama. 7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Claver Binego utuye mu kagari ka Rurambo, umurenge wa Tumba, akarere ka Kinihira, intara ya Byumba ararangisha abana be basigaye mu cyahoze ari Zayire. Ngo baburanye bahunguka muri 96, mu nkambi y’ I Sake. Abo bana rero akaba ari Nsanzimfura Celestin, Gido Murore, Laburenti Mulindabigwi, Maliyusi Ndayambaje na Mwumvaneza. Arakomeza rero abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arasaba kandi n’undi wese waba yumvise iri tangazo azi abo bana ko yabibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirampatsimondo Veronika utuye ku murenge wa Nyamigina, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro ararangisha abana Niyitegeka Julie na Habimana Innocent bahunze berekeza mu cyahose cyitwa Zayire. Arabasaba rero ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kwifashisha imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se CICR ikabafasha gutahuka. Nyirampatsimondo ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko babyara babo batuye mu murenge wa Ngugu ndetse na se ko babakumbuye cyane kandi ko babasuhuza cyane.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Ngayaboshya Pierre utuye mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Kaduha, akarere ka Muhanga, intara ya Girarama arasuhuza babyara be bari muri Congo-Brazzaville, ahitwa Kintele. Abo asuhuza akaba ari Hakorineza Narcisse, Ngiraneza Florence, Nsengiyumva Alphonse na Mukakalisa Petronila. Aba bose akaba abamenyesha ko ubu ari mu nkambi ya Kintele mu gihugu cya Congo-Brazzaville. Ngo ntiyarangiza ubutumwa bwe adasuhuje n’ababyeyi be.

Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG