Uko wahagera

Umwuka Wahitanye 115 mu Burusiya - 2002-10-27


Mu Burusiya umwuka abapolisi bakoresheje m’ukubohoza ingwate i Moscou ku wa 6 umaze guhitana abantu basaga 115.

Umuganga mukuru w’i Moscou, Andrei Seltsovsky, avuga ko ingwate zapfuye nyuma y’aho abapolisi b’Uburusiya bakoreshereje umwuka wo kunegekaza Abanyachechenya bari bafashe izo ngwate.

Abo bantu basagaga 115 bari bafatiwe mu nzu bareberamo sinema mu cyumweru gishize.

Docteur Seltsovsky avuga ko umwe muri izo ngwate yazize ibikomere by’isasu ku wa 6. Undi mugore umwe na we ngo yazize urusasu rw’abo Banyachechenya mu masaha makeya ya mbere izo ngwate zigifatwa ku wa 3.

Dr. Seltsovsky avuga ko hafi kimwe cya 3 cy’abarekuwe ubu bakurikiranirwa hafi mu bitaro. Nyuma y’amasaha 48 yose abapolisi bashoboye kubabohoza, abenshi muri bo ngo baracyari mu bitaro kubera umwuka w’abapolisi bahumetse.

Kugeza ubu abategetsi b’Uburusiya ntibarasobanura ubwoko bw’umwuka abo bapolisi bakoresheje batabara izo ngwate ku wa 6 mu gitondo. Abenshi mu bavandimwe b’izo ngwate barakajwe n’uko nta makuru ya benewabo bafite, kandi bakaba batarashobora no kujya kubasura mu bitaro bajyanywemo.

Ku wa 3 abantu bitwaje imbunda n’ibisasu biroshye mu nzu bareberamo sinema i Moscou basaba ko Uburusiya buhagarika intambara burwana n’Abanyachechenya mu ntara ya Chechenya.

Abo banyachechenya bakwije ibisasu muri iyo nzu yose, bavuga ko bashoboraga kurasa ingwate cyangwa guturitsa iyo nzu abapolisi b’Uburusiya bagerageje kubasangamo.

Ibyo ariko ntibyabujije abapolisi b’Uburusiya kwiroha muri iyo nzu. Gusa babanje kumishamo umwuka unegekaza.

Ku cyumweru Perezida Vladmir Putin yatangaje ko ku wa mbere ari umunsi wo kwibuka ingwate zapfuye ku wa 6 mu Burusiya hose. Yanasabye kandi abarusiya imbabazi kubera ko ngo atashoboye kurokora buri ngwate.

XS
SM
MD
LG