Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Imishyikirano Itegerejwe mu Cyumweru Gitaha - 2002-10-23


Uyu munsi Abaperezida bo muri Afurika barahurira i Abidjan kugira ngo bagerageze guhosha ubushyamirane bumaze iminsi hagati ya guverinoma n’abasirikari bayivumbuyeho.

Abaperezida ba Nigeria, Ghana, Mali, Niger, Togo, Guinee Bisau n’Afurika y’Epfobari buhure mu nama y’umunsi umwe. Perezida Thabo Mbeki ahagarariye umuryango Afurika Yibumbye.

Iyo nama ngo iribanda ku itangiza ry’imishyikirano hagati ya guverinoma n’abasirikari bayivumbuyeho nyuma y’aho basinyiye agahenge mu cyumweru gishize.

Muri ayo masezerano hateganijwe ko ingabo z’Abafransa zizahagarara hagati y’abarwana kugira ngo zigenzure uko agahenge kubahirizwa.

Hagati aho, ejo muri Cote d’Ivoire abaturage bashyigikiye guverinoma barigaragambije biratinda mu mugi wa Abidjan. Mu myigaragambyo yabo bamaganaga cyane Ubufaransa bwahoze bukoloniza icyo gihugu k’uburyo amashuri y’Abafaransa i Abidjan yiriwe afunze. Umwuka mubi ukomeje gututumba muri Cote d’Ivoire, n’ubwo mu cyumweru gishize guverinoma n’abayirwanya basinye amasezerano y’agahenge mu mirwano.

XS
SM
MD
LG