Uko wahagera

Abanyecongo Bazahura Kuva K'uwa 5 - 2002-10-21


Imishyikirano hagati ya guverinoma y’i Kinshasa n’imitwe iyirwanya iteganijwe muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 25 z’uku kwezi kwa 10.

Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Moustapha Niasse, avuga ko guverinoma y’i Kinshasa, n’imitwe MLC na RCD iyirwanya, bizagerageza kwumvikana k’ukuntu muri Congo hajyaho guverinoma ihuriweho n’impande zose.

Iyo guverinoma ngo izakurikirwa n’amatora ataziguye. Ayo matora abaye yaba ari aya mbere kuva Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwigenga muri 1960.

Iyo mishyikirano itaha izaba ikurikira indi yabereye mu mugi wa Sun City, na none muri Afurika y’Epfo, mu kwezi kwa 3 n’ukwa 4.

Ku wa 6 umutwe RCD ushyigikiwe n’Urwanda watangaje ko witeguye gusubukura imishyikirano na guverinoma y’i Kinshasa kubera ko ngo ingabo zayo zari zisubije umugi wa Uvira ku wa 5.

RCD yambuye Aba Mai Mai umugi wa Uvira hashize icyumweru kimwe gusa bawigaruriye. RCD ishinja guverinoma y’i Kinshasa kuba ngo ishyigikiye Aba Mai Mai. Guverinoma yo irabihakana.

Ku wa 5 Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yasabye ko imirwano mu burasirazuba bwa Congo irangira, inasaba guverinoma y’i Kinshasa n’abandi bose bashyigikiye abaharwanira gukomeza agahenge impande zose zemeranijweho.

Imirwano mu burasirazuba bwa Congo yongeye kurota nyuma y’ibyumweru 2 Urwanda ruvanye abasirikari basaga ibihumbi 20 mu burasirazuba bwa Congo.

Urwanda rushinja guverinoma y’i Kinshasa kuba ngo ibangamira umugambi w’amahoro.

XS
SM
MD
LG