Uko wahagera

Irak Ngo Abahisiramu Bose Bayirwanirire - 2002-10-12


Ku wa 6 mu murwa mukuru wa Irak, Baghdad, abigisha b’Abahisiramu 450 basabye Abahisiramu bo ku isi yose guhagurukira kurwanya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika niziramuka ziteye Irak.

Abo bigisha kandi banasabye Abarabu n’abandi Bahisiramu kugaba ibitero ku bikorwa by’Amerika no kutagura ibicuruzwa by’ibinyamerika.

Hagati aho, kimwe mu binyamakuru bikomeye byo muri Arabia Saoudite, Al Watan, kivuga ko Amerika iteye muri Irak byatuma intavugirwamo ziyongera muri ako karere. Ibyo rero ngo bishobora kuburizamo intambara n’ibyehebe.

Muri Amerika ho, Perezida George Bush avuga ko Amerika yose ivuga rumwe ku kibazo cyo guhangana na Irak.

Ibyo Perezida Bush arabivuga nyuma y’aho amashami yombi ya Kongere muri iki cyumweru amwemereye kuba yatera Irak kugira ngo ireke ibitwaro bya kirimbuzi byayo.

N’ubwo Perezida Bush avuga ko imvugo ari imwe muri Amerika ariko, kimwe cya kabiri cy’abo mu ishyaka ry’abaharanira demokarasi ntibatoye icyemezo kimwemerera gutera Irak.

Mu ijambo yavugiye kuri radio ku wa 6, Perezida Bush yavuze ko Amerika yose ivuga rumwe; Irak ngo igomba kureka intwaro zayo za kirimbuzi, kandi ikubahiriza ibyemezo by’Umuryango w’Abibumbye, ku neza cyangwa ku nabi.

Perezida Bush yongereyeho ariko ko Perezida na Kongere bagopmba no guhagurukira n’ikibazo cy’ubukungu bw’Amerika butameze neza.

Muri iki cyumweru abanyaporitiki bo mu ishyaka riharanira demokarasi bavuze ko intambara na Irak n’ibyihebe itagomba kurangaza guverinoma ku kibazo cy’ubukungu bumeze nabi.

Senateri Carnahan we yasabye Abanyademokarasi n’Abanyarepuburika gushyira hamwe bakita ku bibazo by’Abanyamerika b’abashomeri. By’umwihariko, amafaranga abashomeri bahabwa ngo yagombye kwongerwa vuba.

XS
SM
MD
LG